Diane Nshimyimana Rwigara umwe mu bahatanira kuzayobora u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka wa 2017, kuri uyu wa kabiri tariki ya 20, ubwo yashyikirizaga komisiyo y’igihugu y’Amatora ibyangombwa bisabwa umukandida, iyi komisiyo yemeje ko yujuje ibisabwa. 

 

By Ubwanditsi | Views : 11193 | Kuya 06-20-2017 23:16



Isa munani zirenzeho iminota mirongo itanu (14h50) zo kuwa kabiri tariki ya 20 kamena 2017, nibwo Diane Nshimyimana Rwigara yari ageze kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora aho yakiriwe neza nk’umwe mu bifuza kuba umukandida uzahatanira kuyobora u Rwanda mu matora yo muri uyu mwaka.

Imbere ya Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, imbere y’abakomiseri muri iyi komisiyo, imbere y’abanyamakuru no mu maso y’abari baherekeje Diane Rwigara, Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora Prof. Kalisa Mbanda, nyuma yo gusuzuma icyangombwa ku kindi, yahise atangaza ko Diane Rwigara yujuje ibyangombwa byose bisabwa uwifuza kuba umukandida mu matora ya Perezida azaba muri kanama 2017.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof. Kalisa Mbanda :

Nyuma yo gusuzuma ibyangombwa byatanzwe n’umwari Diane Nshimyimana Rwigara, dusanze yujuje ibisabwa umukandida wigenga wifuza kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu matora azaba muri kanama uyu mwaka, bityo akaba agomba gutegereza igihe cyagenwe kugirango komisiyo y’igihugu y’amatora izatangaze kandidatire zemejwe”.

Nyuma yo gushyikiriza Diane Nshimyimana Rwigara inyandiko zigaragaza ko kandidatire ye yakiriwe na komisiyo y’igihugu y’amatora, yahise agirana ikiganiro n’abanyamaku asobanura imigabo n’imigambi ye ndeste anasubiza ibibazo bitandukanye by’abanyamakuru.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd