Nyuma y'umukino wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda wabaye kuwa kane tariki 15 kamena 2017, Rayon Sport igatsinda Kiyovu bigatuma imanuka mu kiciro cya kabiri, umukinnyi Romami Andre yavuze ko nubwo bamanutse ariko ntako umutoza wabo Aloys Kanamugire atagize.

 

By Habumugisha Theoneste | Views : 4347 | Kuya 06-16-2017 12:00



Ahagana isa cyenda n'iminota 55 z'umugoroba wo kuwa kane tariki ya 15 kamena 2017 nibwo Kiyovu Sport yari yakiriye rayon sport kuri stade Mumena, umukino watinze gutangira bitewe n'uko bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu sport  nta byangombwa byo gukiniraho bari bafite.

Uyu mukino w'amateka ku makipe yombi waje kurangira Rayon Sport itsinze ibitego 2 kuri 1.

Ibitego bya Rayon Sport byatsinzwe na Tidiane Kone na Kwizera Pierrot, mu gihe 1 cya Kiyovu Sport cyinjijwe na Romami Andre.

Nyuma y'uyu mukino, ikiganiro Romami Andre yagiranye n'umurashi.rw, yatangaje ko bamanutse mu kiciro cya 2 ariko  ntako umutoza wabo Aloys Kanamugire atagize, ahubwo ni abakinnyi bamutengushye.

Uyu mukino abakunzi ba Rayon Sport bawufashe nko kwihimura kuko bari baje bitwaje imva mu ntoki nk'ishusho yo kugaragaza ko bashyinguye Kiyovu bivugwa ko mu 1980 yigeze itanga itangazo ryo kubika ko rayon sport yitabye imana.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd