Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kumenyekanisha ibyo bakora bikorerwa mu Rwanda, kubishakira abaguzi no kubigurisha, no gushishikariza abenegihugu kubikoresha, Jumia yatangije urubuga rwa www.jumia.rw ruhuza abacuruza ibikorerwa mu Rwanda n’abakiriya babo.

 

By Muhire Norbert | Views : 30219 | Kuya 07-14-2016 09:41



Abanyarwanda batari bacye bafite ibikorwa bitandukanye bakorera hirya no hino mu Rwanda bahura n'ikibazo cyo kutabasha kugaragaza cyangwa kwamamaza ibikorwa byabo, benshi bavuga ko kwamamaza mu bitangazamakuru bibahenda, abandi ugasanga badasobanukiwe akamaro ko kwamamaza. 

Mu rwego rwo kubafasha, Jumia yatangije urubuga rukorera kuri interineti rwa www.jumia.rw rugamije kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda, kubishakira abaguzi no kubicuruza.

Alvin Katto, umuyobozi mukuru wa Jumia mu Rwanda yavuze ko iki gikorwa cyo kumenyekanisha, guhuza abaguzi n’abacuruzi binyuze kuri interineti kizafasha gahunda ya Leta yo kuzamura agaciro k'ibikorerwa mu gihugu bizwi nka Made in Rwanda kandi bikorohereza abaguzi kubona ibyo bakeneye bitabasabye igihe kirekire kandi ngo bibatware amafaranga menshi..

             Alvin Katto, umuyobozi mukuru wa Jumia mu Rwanda

Umuyobozi wa Jumia yijeje ko uburyo bw’igura n’igurisha binyuze kuri interineti bwizewe kuko babikurikirana kugeza umuguzi abonye icyo akeneye ndetse akaba yishyura amaze kureba niba aricyo yashakaga.

Katto yakomeje avuga ko kwiyandikisha ari ubuntu, iminsi 30 ya mbere umucuruzi ibikorwa bye byamamazwa kandi k'ubuntu ariko nyuma y'icyo gihe akazajya yishyura komisiyo y'amafaranga ari hagati ya 5 na 20 % ku nyungu y'icyagurishijwe ari uko cyamaze kwishyurwa.

Uyu muyobozi, yashimangiye ko basaba abanyarwanda bafite ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ko bakwihutira kubagana bakagaragaza ibyo bakora bakabishakira isoko kugirango binunganire leta y'u Rwanda mu cyemezo yafashe cyo guca caguwa.

Umwe mu bacuruzi ukorana na Jumia aganira n'itangazamakuru, Kouassou Kouni, yavuze ko amaze gutera intambwe ishimishije mu bucuruzi bwe biturutse ku gukorana na Jumia kuko hari benshi mu bakiriya bamugana bakuye amakuru kuri Jumia.

Aisha Uwimana , Ushinzwe imenyekanisha,itangazamakuru no kwakira abagana Jumia Rwanda, avuga ko ubusanzwe abakiriya bifuzaga kugura ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bategerezaga imurikagurisha na ryo riba rimwe mu mwaka, ariko ubu bikazajya biborohera kubona aho wakura ibicuruzwa ushaka kandi ukabasha no kubigura utarinze gukora urugendo ibicuruzwa bikagusanga aho wibereye.

Aisha Uwimana,Head of PR,Offline Marketing and Social media
Jumia-Rwanda

Uwimana yagize ati “ Ubu nta kongera gutegereza imurikagurisha riba rimwe mu mwaka, umuntu azajya agura cyangwa agurishe igicuruzwa ashaka hifashishijwe urubuga rwa interinet rwa Jumia, www.jumia.rw , yishyure ibicuruzwa yifashishije mobile money, Tigo cash cyangwa kwishyura cash bisanzwe.”

Bimwe mu byo Jumia yamamaza kandi ikagurisha ni ibikorerwa mu Rwanda, birimo ibikoresho byo mu nzu, imyambaro, ibiribwa, ibinyobwa, ibikoreshwa mu bwiza n'ibindi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd