Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali wigeze gukinira ikipe ya rayon sport, Ismaila Diarra, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeri 2017, yageze i Kigali aho yaje gusinyana amazezerano n'iyi kipe yari imaze igihe imutegereje ngo azayikinire.

 

By Habumugisha Theoneste | Views : 693 | Kuya 09-11-2017 23:34



Ismaila Diarra agarutse muri rayon sport yo mu Rwanda nyuma yo kuyivamo akerekeza muri Daring Club Motema Pembe yo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

                         Rutahizamu Ismaila Diarra yagarutse mu ikipe ya rayon sport 

Biteganyijwe ko Ismaila Diarra asinya imyaka ibiri muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ndetse akaba ashobora no kuzagaragara ku mukino wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nzeri, Rayon Sports izahuramo na AS Kigali mu irushanwa rya “Agaciro Development Fund”.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd