Gicurasi 1961 – Gicurasi 2017, imyaka 56 irashize Radio Rwanda ifunguye ku mugaragaro, Taliki ya 9 Gicurasi 1961, nibwo yatangiye kumugaragaro ikorera mu nyubako yari imbere y’ahari kuri ubu ibitaro bikuru bya CHUK, imbere ya Hotel Serena mu mujyi wa Kigali.

 

By Muhire Norbert | Views : 7854 | Kuya 05-15-2017 11:08



Muri icyo gihe Radio-Rwanda ntiyabashaga kumvikana ku buso bwose bw’u Rwanda, cyeretse ku bari batuye mu bice bya Kigali.

Gahunda zayo zari zigizwe n’amakuru, indirimbo zinyuranye n’ibiganiro byigisha.

Kuva mu mwaka w’ 1963, niho Radio-Rwanda yateye intambwe ishimishije biturutse ku mubano Leta y’ u Rwanda yagiranye n’ibihugu by’iburayi nk’Ububiligi n’icyahoze ari Ubudage bw’iburengerazuba (RFA: La République fédérale d'Allemagne).

Uwo mubano watumye mu mishyikirano yahuje u Rwanda na RFA kuya 28 ukwakira 1963 hemezwa ko :

-u Rwanda ruhabwa kandi rugashyirirwaho indi nsakazamajwi ya ondes courtes 

  ya kw50,

-gukurikirana imikorere yayo mu gihe cy’imyaka 2 n’aba tekinisiye 3 b’Abadage,

- n’amahugurwa mu budage bw’iburengerazuba y’aba tekinisiye 3

  b’Abanyarwanda  mu bijyanye na tekinike ya Radio.

Ku rundi ruhande, Ubudage bw’Iburengerazuba (RFA), bwemerewe gushyira ku butaka bw’u Rwanda, iminara ya Radio mpuzamahanga  yabo ya Deutsche Welle (Ijwi ry’Abadage).

Iyi minara ikaba yarubatswe I Kinyinya mu karere ka Gasabo

Nyuma y’ibiganiro byigerageza, iyo nsakazamajwi yakoze ku mugaragaro kuri Radio-Rwanda mu ukwakira 1965.

Muri uwo mwaka kandi, 1965 RFA yongeye guha U Rwanda indi nsakazamajwi ya kw50 biturutse na none ku mubano wari hagati y’impande zombi binyuze muri Deutsche Welle.

Mu mwaka w’1968 hatashywe ku mugaragaro studio nshya za Radio-Rwanda, inyubako zashyizwe kuri plateau mu mujyi wa Kigali.

Mu mwaka w’1977, nibwo Radio-Rwanda yatangiye gukoresha uburyo bwa FM ikoresha insakazamajwi 7 zashyizwe I Jari, Byumba, Karongi, Kinanira, Huye na Karisimbi.

Radio Rwanda yarushijeho kugera ku ntego bituma ikundwa cyane ndetse n’Abanyamakuru bayo barushaho kwamamara.

Victoria Nganyira, umwe mu banyamakuru batangiranye na Radio Rwanda

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Radio-Rwanda yafunguraga sa 05h00 za mugitondo ikagera 08h00, ikongera gufungura 11h00 za mugitondo igafunga 23h00 z’ijoro, ariko muri weekend yakoraga kuva 05h00 za mugitondo kugera isa 23h00 z’ijoro.

Kuri ubu, ikoranabuhanga muri Radio Rwanda ryariyongereye, bakoresha OBVAN (imodoka ikoreshwa nka studio) bigatuma babasha gutambutsa imihango ibera hirya no hino.

Kuva mu mwaka wa 2001 kugera ubu, Radio-Rwanda ikora idahagarara amasaha 24/24, gahunda zayo zitambuka mu Kinyarwanda, icyongereza, igifaransa n’igiswayire zikumvikana mu gihugu hose no hanze yacyo.

          Nagara, icyuma cyifashishwaga mu gufata amajwi

                               Inyubako Radio Rwanda yatangiye ikoreramo mu 1961


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd