Nu nama yabaye ku cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2017 i Kigali, aho umuryango wa rayon sport wari watumije ubuyobozi bw'abahagarariye amatsinda y'abafana hagamijwe amatora y'abakuriye aya matsinda no kurebera hamwe imyitwarire ikwiriye abafana b'ikipe, ibyari amatora byaje kuvukamo imvururu maze hitabazwa Polisi. 

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 18564 | Kuya 03-27-2017 08:29



Iyi nama yatumijwe n'umuryango wa rayon sport yabereye kuri sports view ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali kuva isa tatu za mugitondo.

Ubuyobozi busanzwe bwari bukuriwe na Muhawenimana Claude, bushinjwa imikorere mibi, irimo kutegera abafana ngo babyazwe umusaruro.
Ubwo inama yari ikomeje, bageze ku ngingo y'amatora, ubuyobozi busanzwe bugaragaza kutifuza gusimburwa, mu gihe hari haje abahagarariye amatsinda 12 y'abafana yari yatumiwe yagombaga kuba ari nayo yitoramo umuyobozi kubera kugaragaza imikorere myiza.
Uku kutifuza gusimbuzwa byaje kubyara imvururu maze hitabazwa Polisi, hafatwa umwanzuro wo gushyiraho komisiyo ishinzwe gutegura amatora, ikayategura, akazakorwa muri kamena uyu mwaka.

Abagize komisiyo ishinzwe kuzategura aya amatora, harimo Runigababisha Mike Martin, Nshimiye Joy, Gilbert Gatete uyobora vision fan club, Murenzi Abdarah wahoze ayobora akarere ka Nyanza, Bernard na Muhawenimana claude.  

Mubahabwaga amahirwe kuri uyu mwanya wa Perezida w'abafana ba Rayon sport mu gihugu ni Maike Martin Runigababisha  usanzwe ayobora March Generation fan club. 

Abayobozi b'umuryango wa rayon sport, Kimenyi Vedaste na Ngarambe Charles nibo bari bayoboye iyi nama



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd