Umutoza mukuru w'ikipe ya rayon sport yo mu Rwanda, Masudi Juma, yamaze gushyira ahagaragara ibintu 3 asaba byazamufasha gusezerera ikipe ya 11 Createurs y'i Bamako muri Mali, mu mukino wa CAF bafitanye wo kwishyura uzabera i Kigali mu mpera z'icyi cyumweru.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 15120 | Kuya 03-14-2017 12:39



Umukino wa CAF ubanza hagati ya rayon sport na 11 Createurs wabereye i Bamako mu gihugu cya Mali kuwa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017, urangira ikipe y'i Kigali itsinzwe igitego 1 kuri 0. 

Nyuma y'imyitozo y'ikipe ya rayon sport yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017 kuva isa 8h00 za mugitondo kugera 11h00 z'amanywa kuri stade ya Mumena mu mujyi wa Kigali, umutoza mukuru w'iyi kipe, Masudi Juma, yahise asaba ibintu 3 byazamufasha kwitwara neza mu mukino wo kwishyura agasezerera 11 Createurs. 

Ku isonga, umutoza Masudi yasabye abafana kubaba hafi, abakinnyi bagashyiramo imbaraga, na komite nyobozi ikababa hafi. yabivuze muri aya magambo : 

"Mu ntwaro 3 nkeneye kuzifashisha kugirango dukomeze dusezereye 11 createurs,  iya mbere ni mwebwe bafana, abakinnyi bagakurikira, inyuma y'ibyo twizeye komite ko izadushyigikira, bityo muzaze dufatanye kandi birashoboka kuko urugero muraruzi". 

Myugariro ku ruhande rw’ibumoso, Abouba Sibomana (ufite imvune) n’umukinnyi wo hagati, Mugeni Kakule Fabrice (urwaye) ntibagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri. 

Umukino wa CAF wo kwishyura hagati ya rayon sport yo mu Rwanda na 11 Createurs yo muri Mali uteganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2017 kuri stade amahoro i Remera.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd