Mu gikorwa cyo gushimira abafatanyabikorwa ba Tecno Rwanda cyiswe ” TECNO Awarding Event 2017” cyabaye kuwa gatanu tariki ya 05 gicurasi, abarenga 35 bahawe ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 30 z’amanyarwanda.

 

By Niyonkuru Edouard | Views : 2541 | Kuya 05-07-2017 08:54



Iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC, Ibikoresho byahawe abafatanyabikorwa ba Tecno Rwanda byiganjemo televiziyo nini, imashini zimesa, firigo, amafaranga, igihembo gikuru kikaba cyari imodoka nshya yahawe umufatanyabikorwa wayo mu rwego rwo kumushimira.

Abitabiriye ibi birori bahawe amahirwe yo kugura telefone  nziza igezweho ya Camon CX ku igabanyirizwa ry’igiciro isanzwe igurirwaho ndetse iki gikorwa kikaba cyarashimishije benshi mubari baje kwihera ijisho ibi birori.

Mu kiganiro na Bwana Aimable umuyobozi wa TECNO Rwanda yatangarije itangazamakuru ko iki gikorwa cya Awarding gisanzwe kiba buri mwaka kigamije gushimira abafatanyabikorwa bayo babaye indashyikirwa,  ababashije gucuruza telephone nyinshi,

Amiable yanakomeje ashimangira ko TECNO izakomeza kugeza ku banyarwanda ama telefone meza kandi agezweho ku giciro gito.

” Byagaragaye ko abanyarwanda benshi bakunda telefone zacu, niyo mpamvu tuzakomeza kubagezaho ibyiza kandi ku mafaranga make, telefone zacu ziragurwa cyane ugereranyije n’izindi telephone zindi.”

TECNO Mobile ni sosiyete imaze kwamamara ku mugabane w’Afurika mu gucuruza telefoni zigendanwa. 

              Imodoka yahawe umufatanyabikorwa wa Tecno Rwanda



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd