Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Mata 2016,i Kigali muri stade ntoya i Remera hatashywe ikibuga cy’imikino y’abafite ubumuga kigezweho gifite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 8 n’ibihumbi magana 6 y’amanyarwanda.

 

By Muhire Norbert | Views : 10479 | Kuya 04-01-2016 17:42



Ubusanzwe abakinnyi bafite ubumuga bakina imikino itandukanye y’abafite ubumuga mu Rwanda bavuga ko mu mbogamizi bahura nazo harimo kuba mu Rwanda nta bibuga byiza bihari aho bakinira mu bibuga birimo imicanga ndetse n’amabuye benshi ugasanga bakomereka bagahitamo kureka iyi mikino.

Ibisubizo byatangiye kuboneka aho kuri uyu wa gatanu hatashywe ikibuga cy’imikino y’abafite ubumuga kigezweho gifite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 8 n’ibihumbi magana 6 y’amanyarwanda cyaguzwe mu bushinwa ku bufatanye na NPC(National Paralympic Committee)na Minisiteri ya Sport n’Umuco mu Rwanda.

Nkuko bisobanurwa na Nzeyimana Céléstin,Perezida wa Féderation y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda, iki kibuga kigiye gukemura ibibazo bahuraga nabyo by’imvune.

Nzeyimana yongeraho ko nubwo iki kibuga cyaje ari kimwe basaba ko nibura hashakwa amikoro kugirango nibura buri karere ko mu Rwanda kabone ikibuga nk’iki kuko bagerageje kumvikana n’aho bakuye icyi kibuga mu bushinwa bakabemerera ko mugihe bazaba bifuza ibibuga byinshi bazabagabanyiriza kikava kuri miliyoni 8 kikagera kuri 5.

Nzeyimana avuga kandi ko batangiye kumvikana n’umunya Luxambourg Rome kugirango habeho ubufatanye abakinnyi b’u Rwanda bazage bajya kwitoreza muri Luxambourg kandi ubwumvikane bukaba bugeze kure.

Depute Rwaka Pierre Claver wagiye mu nteko y’u Rwanda ahagarariye abafite ubumuga yashimye Minispoc n’imikorere ya NPC ndetse n’itangazamakuru kuko bagize ubufatanye bakagera kuri icyi gikorwa.

Depute Rwaka yijeje abafite ubumuga ko kubaka ibibuga by’abafite ubumuga bishoboka kandi ko bagiye gukora ubuvugizi bushoboka bikagerwaho.

Icyi kibuga cyatashywe gifite garanti y’imyaka 10 gikinirwaho buri munsi kandi kigakorerwa isuku n’amazi asanzwe kandi kikakira imikino y’abafite ubumuga itandukanye kuko gishobora kwimurwa aho ariho hose.

Amafoto:




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd