Mu gikorwa cyo gusura hanagenzurwa ibikorwaremezo byo mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo gusuzuma iyubahirizwa ry’itegeko n’iteka biteganya ko inyubako zose zitangirwamo serivisi zigomba kuba zitabangamira abafite ubumuga, hasanzwe hakiri imbogamizi ku bafite ubumuga mu kugera kuri Serivisi.

 

By Muhire Norbert | Views : 7119 | Kuya 11-29-2016 07:34



Itegeko rirengera abafite ubumuga rya 2007 hamwe n’iteka rya 2009, biteganya ko inyubako zose zitangirwamo serivisi zigomba kuba zitabangamira abafite ubumuga.

Iteka rya 2009 ryasohowe na minisiteri y’ibikorwaremezo(Mininfra), ryari ryatanze igihe cy’umwaka 1 ngo inyubako zubatswe mbere y’itegeko rirengera abafite ubumuga zibe zavuguruwe.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 ugushyingo 2016, ubwo inama y’igihugu y’abafite ubumuga yasuraga umujyi wa Kigali mu rwego rwo kureba iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko, basanze hakiri imbogamizi ku bafite ubumuga mu kugera kuri Serivisi.

  Imihanda n'inzira by'icyitegererezo biha uburenganzira abafite ubumuga birabura ibyapa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko bishimira bimwe mu bikorwa bagezeho ariko hakiri byinshi byo gukosorwa birimo gushyira ibyapa ku mihanda byerekana inzira z’abafite ubumuga, gushyiraho inzira z’abafite ubumuga bwo kutabona hamwe no kwihutisha ibikorwa byo kuvugurura inyubako zo hambere zikiri imbogamizi ku bantu bafite ubumuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga Emmanuel Ndayisaba

Nyuma yo gusura inyubako y’umujyi wa Kigali n’imihanda mishya y’icyitegererezo iha uburenganzira abafite ubumuga, iri tsinda ryanasuye kaminuza yahoze ari KHI, umwe mu banyeshuri bafite ubumuga, Nkubito Stiven unahagarariye abandi bafite ubumuga muri iyi kaminuza, avuga ko hari byinshi bakemuriwe ariko yongeraho ko hari n’ibyo gukosorwa bikibabangamiye, aho yatanze urugero rwo kuba hari Laboratoire batabasha kugeramo bitewe n’uko iri mu igorofa ryo hejuru nta nzira zituma bahagera zihari, bikababera imbogamizi mu gukurikirira hamwe isomo na bagenzi babo badafite ubumuga.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko bwita ku nzego zose z’abantu ndetse bukazirikana n’abafite ubumuga, bityo inyubako zose zubakwa nyuma y’iri tegeko zikaba zihabwa ibyangombwa ari uko zagaragaje igishushanyo cyazo cyerekana ahagenewe kunyura abafite ubumuga kandi hagakorwa n’igenzurwa, naho ku bijyanye n’inyubako zubatswe mbere y’iri tegeko, umujyi wa Kigali uvuga ko kuva mu kwezi k’ugushyingo 2016, hatangiye igikorwa cyo kwegera ba nyiri izi nyubako bakabaha igihe kiri hagati y’ukwezi n’amezi 6 ngo babe bavuguruye, baha igihe buri umwe ku giti cye.

Iki gikorwa cyo kugenzura ibikorwaremezo biha uburenganzira abafite ubumuga kibaye mu cyumweru cyahariwe abafite ubumuga aho binateganyijwe ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga mu Rwanda, uyu mwaka, ku rwego rw’igihugu , uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Rwamagana kuwa Gatandatu Tariki  03 Ukuboza, aho ufite insanganyamatsiko igira iti’’ “Achieving 17 goals for the future we want”, “ Kugera ku ntego 17 z’iterambere rirambye, duteza imbere umurimo kuri bose”.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd