Ikipe y'umupira w'amaguru yo mu kiciro cya mbere mu Rwanda ya rayon sport iri mu marushanwa ya Caf Confederations Cup, igomba kwitabira umukino uzayihuza na 11 Createurs y'i Bamako muri Mali mu mpera z'icyi cyumweru, kuri uyu wa Kabiri iyi kipe yo mu Rwanda yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 18 ijyana muri iki gihugu batagaragaramo Djabel, Sibomana Abouba na Rwatubyaye Abudul.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 12537 | Kuya 03-07-2017 11:27



Abakinnyi 18 umutoza Masudi Juma yamaze gutangaza barimo :  
Ndayishimiye Jean Luc (Bakame), Mutuyimana Evaliste, Irambona Eric, Manzi Thiery, Munezero Fiston , Mugabo Gabriel , Nova Bayama, Mugeni Fabrice, Kwizera Pierrot, Nshuti Dominiko Savio, Mussa Camara, Tidiane Kone, Yves Rwigema, Nahimana Shasssir, Nzayisenga Jean D'Amour (meya), Mustafa, Niyonzima Olivier (Sefu) na Muhire Kevin.  
Ubwo basozaga imyitozo ya mugitondo yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Werurwe 2017, kuri stade Mumena mu mujyi wa Kigali, umutoza wa rayon sport Masudi Juma yatangarije umurashi.rw ko abakinnyi bameze neza, bafite ibyangombwa, uretse abarwaye n'abafite utundi tubazo, akaba agiye afite ikizere cyo gushaka amanota hanze bakayagira impamba bityo bikazaborohera mu mukino wo kwishyura iyi kipe uzabera i Kigali. 
Manishimwe Djabel afite imvune we na Sibomana Abuba wavunikiye mu mukino na Polisi Fc, Rwatubyaye Abudul akaba nta byangombwa.
Mbere yo guhaguruka, ahagana 15h30, rayon sport irakorera imyitozo kuri stade national amahoro kuri uyu wa kabiri.
Biteganyijwe ko ikipe ya rayon sport iza guhaguruka ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana mu masaha ya sa tanu z'ijoro (23h00) ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 werurwe 2017 imbere y'abakunzi bayo baraba bayiherekeje. 

Umukino ubanza wa rayon sport na11 Createurs uteganyijwe kubera i Bamako mu gihugu cya Mali kuwa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017.  


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd