Nyuma yo guhwihwiswa ko Ismaila Diarra yasinyiye AS Kigali, kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017, ahagana isa tanu za mugitondo nibwo uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali yinjiye kuri stade Mumena mu mujyi wa Kigali, ahita afatanya imyitozo n’abakinnyi b’ikipe ya rayon sport nyuma yo gusinyana nayo amasezerano, imyitozo yagaragayemo na Fuadi Ndayisenga wahoze muri iyi kipe.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 1008 | Kuya 09-15-2017 13:27



Nyuma yo gusinyana amasezerano na rayon sport y’imyaka 2, Ismaila Diarra yageze kuri stade Mumena azanwe n’imodoka ya Perezida w’ikipe ya rayon sport FC, Gacinya Chance Denis yo mu bwoko bwa Range Rover y’ibara ry’umweru. 

Diarra agarutse muri Rayon Sports yahozemo mbere yo kujya muri Daring Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Abafana b’ikipe ya rayon sport bari bitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa gatanu bagaragarije Diarra ibyishimo bamuterura. 

Ndayisenga Fuadi, umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ukina imbere ku ruhande rw’ibumoso, wagiriye ibihe byiza mu ikipe ya rayon sport ubwo yanayifashaga gutwara igikombne cya shampiyona mu mwaka wa 2013, nawe yagaragaye mu myitozo y’iyi kipe yo kuri uyu wa gatanu, gusa bikaba bitaramenyekana niba uyu mukinnyi nawe niba yaba yamaze kugirana amasezerano n’iyi kipe yahozemo.

                 Ismaila Diarra yakoranye imyitozo na bagenzi be bo muri rayon sport 

                   Ndayisenga Fuadi yagaragaye mu myitozo y'ikipe ya rayon sport

Byitezwe ko Ismaila Diarra azaziba icyuho cya rutahizamu ikipe ya rayon sport yari ifite, ikaba inafite umukino wanyuma na mukeba APR FC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2017, mu marushanwa y'Agaciro Development Fund.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd