Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Nyakanga 2017, Diane Rwigara umwe mu bahatanira kuyobora u Rwanda mu matora yo muri kanama uyu mwaka, yashyikirije komisiyo y'igihugu y'amatora ibindi byangombwa yamusabye ivuga ko ariyo mpamvu yo kutagaragara ku rutonde rw'agateganyo rw'abakandida.

 

By Ubwanditsi | Views : 4725 | Kuya 07-05-2017 19:02



Nubwo Komisiyo y'igihugu y'amatora ubwo yashyikirizwaga kandidatire ya Diane Rwigara tariki ya 20 kamena, yemeje ko yujuje ibisabwa ariko mu gutangaza abakandida bemewe by'agateganyo tariki ya 27 z'uko kwezi, ntiyisanga kuri uru rutonde, ahubwo mu ibaruwa yashyikirijwe kuwa 28, Diane Rwigara yasabwe kongera Gusinyisha abamushyigikiye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 isa cyenda nibwo Diane Rwigara yongeye gushyikiriza komisiyo y'igihugu y'amatora ibyangombwa yari yatumwe byose harimo n'indi mikono.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n'abanyamakuru, Diane Rwigara yavuze ko nubwo yari yagerageje kuzuza ibisabwa, yongeye kuzana ibindi byangombwa yatumwe na komisiyo y'igihugu y'amatora, anavuga kandi ko yiteguye ko azisanga ku rutonde ntakuka rw'abakandida bahatanira kuzayobora u Rwanda binyuze mu matora azaba muri kanama 2017.

Nubwo mu basinyiye Diane Rwigara bageraga kuri 985 hakemezwa ko abujuje ibisabwa ari 512, yongeye gushyikiriza komisiyo y'amatora indi mikono y'abantu 120.

Urutonde ntakuka rw'abakandida bazahatanira kuyobora u Rwanda ruzashyirwa ahagaragara na komisiyo y'igihugu y'amatora kuwa gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2017, abakandida 2, Paul Kagame wa FPR Inkotanyi na Dr. Flankin Habineza wa Green Party akaba aribo bari bagaragaye ku rutonde rw'agateganyo.

           Diane Rwigara kuri Komisiyo y'igihugu y'amatora kuwa 05 Nyakanga 2017


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd