Nyuma yo guhamagaza abanyamuryango mu nama y' inteko rusange igamije gutora komite nyobozi y'umuryango wa rayon sport n'inama y'ubutegetsi no gukuraho burundu komite nyobozi ya rayon sport Fc, mu gihe cy'amasaha make ubutumire busohotse, uyu muryango wahise usubika iyi gahunda.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 16296 | Kuya 02-09-2017 08:48



Kuwa kabiri tariki ya 07 gashyantare 2017 nibwo hasohotse ibaruwa yasinywe ku cyumweru tariki ya 05 gashyantare 2017 n'umuyobozi w'icyubahiro w'umuryango wa rayon sport Ngarambe Charles ahamagaza abanyamuryango b'umuryango wa rayon sport mu nama y'inteko rusange.  

Iyi baruwa, Ngarambe Charles yashyizeho umukono igira iti: 

Nyuma y'amasaha make iyi baruwa igiye ahagaragara kuya 07, bukeye bwaho kuwa gatatu tariki ya 08 gashyantare hahise hasohoka indi baruwa ivuga ko iyi nama y'inteko rusange isubitswe kubera umukino ikipe ya rayon sport ifite mu gihugu cya Sudan y'Epfo, iyi baruwa nayo ikaba yarashyizweho umukono na Ngarambe Charles. 

Iri hamagazwa ry'inama n'isubikwa ryayo mu gihe gito byateje urujijo mu banyamuryango b'umuryango wa rayon sport nubwo benshi batari kubivugaho rumwe. 

Bamwe bavuga ko batumva ukuntu iyi nama yari yahamagajwe mu gihe byari bizwi neza ko ikipe n'abari kuba bayiherekeje bazaba badahari kandi nabo ibareba, dore ko ubuyobozi bwihariye bwa rayon sport fc bwari no mu bigomba gukurwaho muri iyi nama.

Amakuru aturuka ahantu hizewe aravuga ko komite nyobozi ya rayon sport Fc iyobowe na Gacinya Deny igomba kuvaho burundu, hagasigara iy'umuryango wa rayon sport nabwo Kimenyi usanzwe uyobora uyu muryango na komite ye bakavaho, hakanatorwa abagize inama y'ubutegetsi.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd