Mu ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda, umwuka si mwiza, bamwe mu banyamuryango baravuga ko batamenya uburyo ubuyobozi buvaho n’uko hajyaho ubundi, ndetse bakaba batanamenya uko umutungo winjira n’uko usohoka, bityo bakaba basaba leta kubaba hafi kugirango nabo bagire uruhare mu kwiyubakira igihugu. 

 

By Muhire Norbert | Views : 7623 | Kuya 06-05-2017 11:04



Mu kiganiro yagiranye n’umurashi.rw ku cyumweru tariki ya 05 kamena 2017, Nyirahabineza Jeanne, umwe mu banyamuryango b’ihuriro ry’abavuzi gakondo (AGA Rwanda networker), yanenze imikorere ya komite nyobozi y’ihuriro ryabo kuva uko abayobozi bagiye basimburana.

Nyirahabineza Jeanne, yagize ati :

AGA Rwanda networker, nta buyobozi dufite ni bombori bombori, twabanje kuyoborwa na Rekeraho Emmanuel wakoreraga ku Ruyenzi atangira ubona atuyobora neza ariko uko bagiye bahererekanya ububasha n’abitwa ba, Modeste, Gafaranga n’abandi, hagiye habaho amakimbirane, nta na rimwe twigeze duhamagarwa nk’abavuzi gakondo kugirango twicare twitorere ubuyobozi, ntitwamenyaga uko bagiyeho n’uko bavuyeho ”. 

Nyirahabineza Jeanne akomeza avuga ko batamenya imikoreshereze y’umutungo w’ihuriro ryabo : 

Buri mwaka dutanga amafaranga y’u Rwanda 11,000, uyatanze agahabwa ibyangombwa harimo ikarita yemeza ko uri umuvuzi gakondo na ceritifica, Ntabwo twigeze tumenya ngo hariho umutungo w’abavuzi gakondo ungana gutya, twarahuraga abantu bakabura aho bakwirwa kandi bagatanga amafaranga, abayobozi nabo bazengurukaga mu ntara zose bayaka abanyamuryango ariko nta na rimwe bigeze batugaragariza uko umutungo uhagaze, ibyo bagezeho n’ibibura”.

Mu gihe imurikagurisha ari umwanya abakora ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye na serivisi baba babonye ngo bimenyekanishe ndetse banacuruze, abavuzi gakondo, bo nubwo, bari basanzwe baryitabira, muryo ku nshuro ya 19 ryabaye kuva tariki ya 27 Nyakanga kugera tariki 10 Kanama 2016 i Gikondo, bakumiriwe kuryitabira. 

Umuyobozi wa PSF, Ruzibiza Stephen yavuze ko bo nta nyungu bafite mu kubangira kwitabira Expo ko ahubwo byaturutse ku mabwiriza bahawe na Minisiteri y’ubuzima. 

Kayumba Malick, umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima yavuze ko amabwiriza abuza abavuzi gakondo kwamamaza ibikorwa byabo no gukorera ahantu hose babonye yagiyeho mu 2012. 

Nubwo iki cyemezo cyakiriwe neza n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abavuzi gakondo, bamwe mu banyamuryango batifuje ko amazina yabo atangazwa ntibakishimiye. 

Nyirahabineza Jeanne, arasaba abanyamuryango b’ihuriro ry’abavuzi gakondo guhura, bagashyira hamwe bakitorera ubuyobozi, bakagaragarizwa uko umutungo wabo uhagaze, kandi leta ikababa hafi kugirango nabo bahabwe umwanya babashe kwitabira na gahunda za leta, biyubakire igihugu kuko babaho nk’inzuki zitagira umwami. 

                    Nyirahabineza Jeanne, umuvuzi gakondo           


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd