Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura (WASAC), atangaza ko kugeza ubu hari abakozi bacyo bakurikiranweho gukoresha nabi umutungo w’abaturage.

 

By Ubwanditsi | Views : 6342 | Kuya 01-26-2017 09:59



Iki kigo n’ubwo kitaragaza umubare w’abakozi barimo gukurikiranwa, kivuga ko ibi byose byakozwe nyuma ya za raporo zagiye zikorwa zigaragaza ko hari amwe mu mafaranga ya WASAC yagiye anyerezwa. 

Muri Kamena 2015, Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari n’Umutungo bya Leta (PAC), n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, basabye WASAC gukurikirana miliyari zisaga 20 zahombejwe na EWSA binyuze mu bafatabuguzi bacyo batahabwaga fagitire z’amazi bakoresheje, ni muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari 2013/2014. 

Ubwo iki kigo cyagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru mu kugaragaza aho WASAC igeze igeza serivise ku baturage kuva mu mwaka wa 2014 cyajyaho, umuyobozi wa WASAC yongeye gusabwa gusobanura aho bageze bakurikirana abagaragayeho kunyereza amafaranga y’Abanyarwanda. 

Sano James uyobora WASAC yagize ati : 

Raporo zikorwa biterwa n’ukuntu ziba zimeze, akenshi iyo ugenzuye usanga atari no kunyereza umutungo nk’uko bigenda bigaragazwa, hari aho byavugwaga ko ari ukunyereza amafaranga ariko wagenzura ugasanga harabaye wenda kuba nk’umukozi yaraguze nk’ibikoresho bitari byarashyizwe muri gahunda yo kugurwa.” 

Sano akomeza avuga ko:  

“Hari nk’igihe umukozi yaguraga igikoresho runaka kandi gikenewe, ariko kitari cyarashyizwe mu byagombaga kugurwa, iyo igenzurwa rikozwe rero hagaragazwa ko habaye kunyereza wenda atari nabyo, gusa ibi ntibivanaho ko ubu hari abakozi muri WASAC twamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha ngo bakurikiranwe.” 

Sano Jame agira ati : 

“N’ubwo tuvuga ko wenda hari ibikoresho byagurwaga bitari biri muri gahunda ariko byari bikenewe, nyuma hari abo byagaragayeho ko babiguraga bashyize imbere inyungu zabo bwite, abo twamaze kubashyikiriza Ubushinjacyaha ngo bakurikiranwe, nta muntu uri hejuru y’itegeko uko yaba ameze kose.”

Ibigo bitandukanye mu Rwanda umunsi ku munsi byitaba komisiyo ya PAC aho biba bisabwa gusobanura neza amafaranga aburirwa irengero, gusa umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda wo uvuga ko ibi ntacyo bimaze, kuko akenshi nyuma hatabaho gukurikirana ababa bagaragajwe ko bagize uruhare mu kunyereza ayo mafaranga. 

Raporo y’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transperency International igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu mu bihugu bya Afurika mu kugaragaramo ruswa nke mu mwaka wa 2016, ariko Umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga rirwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculeé we avuga ko ibihugu bikikije u Rwanda byiganjemo ruswa ikabije, ko Abanyarwanda badakwiye kwishimira umwanya babonye. 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd