Mu muhango wo gusoza itorero ry’urubyiruko wabereye mu mujyi wa Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 27 kamena 2016, Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko kwishakamo ubumenyi n’ubushobozi.

 

By Muhire Norbert | Views : 11025 | Kuya 06-28-2016 18:28



Asoza itorero ry’urubyiruko, umukuru w’igihugu Paul Kagame yarusabye kutumva ko kuba urubyiruko ari kuba ufite imyaka iri hagati ya 16 na 30 gusa, ahubwo bikwiye kujyana no kugira inyota yo guharanira kugera aho ugera kandi ukabyaza umusaruro amahirwe ufite.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko kuba urubyiruko ari amahirwe ariko ashobora gutakara iyo adakoreshejwe neza.

           Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwishakamo ubumenyi n’ubushobozi

Aha, Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwishakamo ubumenyi n’ubushobozi kugirango rubashe guhangana n’ibibazo byarwo ndetse n’iby’igihugu kuko kubaka, kurinda igihugu n’abanyagihugu, gutegura ejo hazaza, byose buri wese abifite mu nshingano.

Agaruka ku bijyanye n’amateka yaranze u Rwanda, umukuru w’igihugu yagize ati: ”Dufite amateka, umuco, mu bihe byashize hari aho tutumvikanye ibituranga, hari abahisemo ko u Rwanda rurangwa n’amacakubiri, igice kimwe kikarimburwa, aho kwibohora bibereye , twahisemo ko ibitandukanya abantu byose bigomba guhuzwa bigakora u Rwanda rumwe , abantu bifuza ibintu bimwe, amahoro, umutekano, amajyambere”.

Muri uyu muhango, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Philbert yashimye urubyiruko kuberako bagaragaje ko basobanukiwe abo baribo, ubunyarwanda n’agaciro kabo, guteza imbere no kurinda ibyagezweho kandi mu mucyo.

Mu izina ry’urubyiruko, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko yijeje umukuru w’igihugu ko bazarushaho gusigasira ibyagezweho kandi bagashyira imbaraga mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Urubyiruko rusaga 2000 rwasoje itorero inkomezamihigo, abangana n’1700 baturutse mu mirenge bahagarariye inzego z’urubyiruko zatowe, abandi 300 bari bahagarariye imiryango itandukanye mu mujyi wa Kigali, aho bibukijwe inshingano za buri wese.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd