Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 ukuboza 2019, Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje, umukino uba utegerejwe na benshi wahuzaga APR FC na Rayon Sport i Kigali mu murwa mukuru urangiye APR yari yakiriye ariyo ibonye intsinzi y’ibitego 2 ku busa.

 

By Ubwanditsi | Views : 4704 | Kuya 12-21-2019 14:56



Uyu mukino usoza imikino ibanza wabereye kuri stade amahoro watangiye abakinnyi ba Rayon Sport basatira ariko mu minota mike itarenze 10 bagabanya imbaraga bituma APR FC isa nkiyigaruriye umukino.

Ku munota wa 19 APR FC yabonye igitego cya mbere kinjijwe neza na Byiringiro Lague, aba ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48, Byiringiro Lague winjije igitego cya mbere ku ruhande rwa APR yateze Eric Rutanga ku buryo bugaragara ahita abona ikarita y’umuhondo ya 2, ahita ahabwa itukura.

Ku munota wa 88 APR FC yinjije igitego cya kabiri cyatsinzwe ku ishoti ryatewe na Manzi Thiery kapiteni.

Ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya Shampiyona igaragaza ko izatangira tariki ya 4 Mutarama 2020, aho amakipe azahura mu buryo yari yahuyemo mu mikino ibanza uhereye ku munsi wa mbere kugeza ku wa 15.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd