Umujyi wa Kigali umaze igihe kitari gito muri gahunda yo guhagarika burundu amasoko yiswe “Marathon” ariko inzira iracyari ndende.

 

By Ukuli Dido | Views : 14196 | Kuya 11-18-2015 12:55




Uko isoko rya “Marathon” rikora

Isoko ryiswe “Marathon” rigizwe n’abacuruzi bagendana ibicuruzwa byabo mu ntoki no ku mitwe yabo, babishakira abaguzi hirya no hino muri Kigali. Ubu bucuruzi bukaba butemewe, kandi hakaba hakorwa ibishoboka byose ngo buveho, ariko bukaba bukigaragara mu Mujyi wa Kigali.

                  Isoko rya Marato Nyabugogo

Abacuruzi ba “Marathon” baragurirwa cyane kuko usanga bazunguza ibicuruzwa baba ubwabo batoranyirije abakiriya, akenshi biba ari imyambaro y’ibisekeni (Second hand), utubuto twiza  tutari twangirika, imboga zikiri mbisi, amasaha, inkweto, n’ibindi…

Aba bacuruzi baba bazi ahanyura abantu benshi n’amasaha bahanyurira maze bakahabategerereza.

Ibi bicuruzwa birangwa no guhenduka cyane ugereranyije n’ibiciro byo mu masoko yemewe cyangwa se amaduka, kuko usanga ibiciro byabo biri hasi cyane.

Nta mugayo kandi ntabwo bakodesha aho bakorera kandi ntibanasora.

Ingaruka mbi z’isoko rya “Marathon”

Uretse gutwara abakiriya b’abacuruzi bemewe, aba bacuruzi bateza umutekano mucye mu mihanda. Usanga abashinzwe kubabuza ubwo bucuruzi babirukankana bagira ngo babambure ibyo bafite, bityo bakaba bagongwa n’imodoka cyangwa bakangiza ibintu bahitana biruka.

Birumvikana ko nta misoro batanga bityo bakirwanaho gusa ubwabo ugasanga ntacyo batanga kuri ubwo bucuruzi bwabo ngo biyubakire igihugu.

Ikindi kibazo ni uko aba bacuruzi batagira aho babarizwa, usanga bazenguruka hirya no hino, uwaba amukenye ku mpamvu izo arizo zose ntabe yapfa kumubona.

Umujyi wa Kigali ubikoraho iki ?

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufite gahunda yo kuvana abo bacuruzi mu mihanda, ariko inzira iracyari ndende.

Abacuruzi ba « Marathon » bahamagarirwa kenshi kwibumbira mu mashyirahamwe, bakagenerwa aho gukorera ndetse n’ubundi bufasha bujyanye nabyo ; ariko ababyitabira bakaba mbarwa cyangwa bagahita babivamo bakisubirira muri ”Marathon ».

Hari ingero ebyiri zigaragara cyane twatanga :

Bwa mbere aba bacuruzi bahamagariwe kujya mu isoko rya Biryogo, bajyayo bagononwa maze mu gihe gito cyane baba bahavuye, none higiriyemo abavuye mu isoko rya Muhima b’imyenda none harasuma.

Ubuheruka ni abantu bagera kuri magana atanu bokodesherejwe mu isoko « Free market » iruhande rw’ahahoze agakinjiro ko mu Mujyi wa Kigali. Aba bantu uretse gukodesherezwa aho bakorera, bahawe n’amafaranga y’igishoro ngo babe ariho bakorera ariko bave mu mihanda.

               Free Market bakunze kwita kwa Nyiragasazi

Ubwitabire bwabo bwabaye buke cyane, ndetse n’abagiyeyo ugasanga bari gutaka ngo imbuto zirababorana babuze abakiriya. Cyakora koko iyo urebye ubona iryo soko nta bwitabirwe rifite.

banze kuhakorera bisubirira muri marato

Guca isoko rya  «Marathon » biragoye

Guca isoko rya « Marathon » biragoye cyane. Impamvu ya mbere ni uko rikunzwe n’abaguzi kuko bahaha bitabavunnye kandi neza. Impamvu ya kabiri ni uko abacuruzi b’iri soko bunguka cyane ugereranyije n’abacuruza mu buryo Umujyi ubagiramo inama. Impamvu ya gatatu ni uko abashinzwe kubabuza ubu bucuruzi mu mihanda, bamwe muri bo barya za ruswa bahabwa n’abo bacuruzi, bakabasubiza ibintu bari babambuye. Impamvu ya kane ari nayo igoye cyane ni ikibazo cy’ubukene gituma n’ubonye 3.000 Frw, ashaka uburyo ayabyaza andi kugirango abone icyo kurya.

Nubwo ariko bigoranye guca iri soko rya « Marathon », Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukomeje gushaka uburyo bwahagarika iri soko.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd