Nyuma y’umukino w’ikirarane waraye uhuje ikipe ya Rayon Sport na Etincelle ukarangira ikipe zombi zinganyije,amahirwe ya Gikundiro yongeye kuyoyoka mu guhatanira igikombe cya shampiyona.

 

By Muhire Norbert | Views : 16170 | Kuya 05-26-2016 06:35



Isa 15h33 z’igicamunsi nibwo umukino w’ikirarane wahuzaga ikipe ya Rayon Sport na Etincelle wari utangiye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, ku mpande zombi abakunzi b’aya makipe bakaba bari benshi. 

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe no gusatira cyane ku ikipe ya Rayon Sport aho imbere y’imbaga y’abakunzi bayo yashakaga kubona ibitego mu minota ya mbere,bituma amakosa yo kurarira aba menshi cyane kuri iyi kipe, rutahizamu wayo umunya Mali Diara ari nako yahushaga ibitego byinshi byari byamaze kwizerwa.

Igice cya mbere cy’umukino ikipe ya Rayon Sport yaraririye inshuro zigera ku 8, ku munota wa 22 Diara yarase igitego ari wenyine imbere y’izamu, ariko ku munota wa 32 Nshuti Dominiko Savio wari wakomeje kwigaragaza cyane atsinda igitego cya mbere cya Rayon.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, ku munota wa 48 umuzamu wa Etincelle yagonganye na Diara, bombi bagerageza gusubira mu kibuga ariko biza kubananira bituma bombi basimbuzwa kuko byagaragaraga ko bababaye, uyu muzamu aza kujyanwa n’imbangukiragutabara kwa muganga.

Ku munota wa 61 umukinnyi wa Rayon Sport wari usimbuye Muhire Keve yagiranye amakimbirane na mugenzi we wa Etincelle Habimana Hussein bituma bombi bahabwa ikarita itukura.

Ku munota wa 71 Ndikumana Bodo wa Etincelle yaje gutsindira ikipe ye igitego, ari nako umukino waje kurangira ari 1 – 1.

Nyuma y’inota rimwe ikipe ya Etincelle yari ikuye I Kigali, byari ibyishimo ku bakunzi bayo, mu gihe ku ruhande rw’abakunzi ba Rayon Sport umubabaro wari hose aho benshi bavugaga ko urwego ikipe ya Rayon Sport igezeho rurenze umutoza wayo Masudi,bityo bakaba batsindwa no kuba atabasha gupanga abakinnyi aho benshi bamunenze uburyo asimbuza n’uko atanga amabwiriza mu kibuga.

Uku kunganya kwa Rayon Sport byahaye amahirwe mukeba wayo APR FC biri mu muvuduko umwe, kuko mbere y’uyu mukino,imikino 2 y’ikirarane Rayon Sport yagombaga kuyitsinda igahita irusha mukeba inota 1, magingo aya, nubwo Rayon Sport igisigaje ikirarane 1,mu gihe izi kipe zombi nta nimwe yongeye gutsindwa cyangwa ngo inganye,nta kabuza igikombe cya shampiyona y’igihugu cy’u Rwanda mu mupira w’amaguru uyu mwaka kizegukanwa na APR FC.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd