Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 ukuboza 2015,abakozi basaga 62 bo nzego z'ubuyobozi mu kigo cya Tigo birukanwe ku mirimo yabo

 

By Muhire Norbert | Views : 31689 | Kuya 12-16-2015 20:34



Ikigo gitanga serivisi z'itumanaho mu Rwanda cya Tigo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 ukuboza 2015 kirukanye ku mirimo yacyo abakozi basaga 62 bo nzego z'ubuyobozi.

Amakuru Umurashi.rw ukura ahantu hizewe arahamya ko aba ba Staff (abari mu nzego z'ubuyobozi)basezerewe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu bagera kuri 62.

                                                        Ahakorera Tigo

Bamwe mu bakorera ikigo cya Tigo mu kubacururiza serivise hirya no hino mu gihugu bakaba bashinja iki kigo kutabaha amafaranga yabo baba bagomba,bakavuga ko iki kigo kibiba.

Mu gihe umurashi.rw wari umaze gucukumbura ko ikigo cya Tigo amakarita yacyo yo guhamagara atari kuboneka ku isoko kuva ku munsi w'ejo,hari gukoreshwa gusa serivisi za mitiyu,ahagana mu ma sa munani n'iminota 50 nibwo amakuru yizewe agana umurashi.rw yaje avuga ko aba Staff 62 birukanwe.

Umurashi.rw uracyacukumbura ku buryo burambuye icyateye iyi yirukanwa ry'aba bayobozi niba hari isano rifitanye n'iri bura ry'amakarita.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd