Imurikagurisha rya 2016 riteganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda kuva kuya 27 Nyakanga kugera kuya 10 Kanama 2016, abakora ubuvuzi gakondo barahamya ko bari bariyandikishije ndetse bakishyura amafaranga y'ibibanza none bakaba barabujijwe kuryitabira kandi ntibanasubizwe amafaranga bishyuye.

 

By Muhire Norbert | Views : 9009 | Kuya 07-26-2016 10:10



Abavuzi gakondo bo mu Rwanda bavuga ko bamaze imyaka igera kuri 12 bitabira imurikagurisha ryaba iry'imbere mu gihugu ndetse no hanze.

Mu imurikagurisha ry'uyu mwaka wa 2016 rizabera i Kigali mu Rwanda, aba bavuzi gakondo baravuga ko babujijwe kuryitabira kandi bari bariyandikishije ndetse bakishyura n'amafaranga y'ibibanza arenga ibihumbi 450 kuri buri muntu kandi bakaba batari no kuyasubizwa.

Bamwe mu bavuzi gakondo baganiriye n'itangazamakuru bagize bati:" Ni akarengane gakomeye, twahagaritswe dutunguwe kandi bamwe twari twarakosheje amafaranga twagujije amabanki dushaka inyungu none baduteje igihombo, kuva mu kwezi kwa mbere, tugeze mu kwa karindwi badufitiye amafaranga none batubujije ku munota wanyuma kuryitabira ntibanayadusubiza".

Abajijwe impamvu abavuzi gakondo babujijwe kwitabira imurikagurisha rya 2016 mu Rwanda ntibanasubizwe amafaranga batanze y'ibibanza, umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda, Stiven Ruzibiza, yahakanye ko atari urugaga rwababujije, avuga ko ari amabwiriza bahawe na Minisiteri y'ubuzima yabasabye ko bahagarikwa kumurika kumugaragaro ibyo bakora mu buvuzi gakondo mu Rwanda.

Ku kijyanye no kudasubizwa amafaranga, Stiven Ruzibiza yavuze ko abari barishyuye bakwihutira kuza gusubizwa amafaranga yabo.

Marc Kayumba umukozi uvugira Minisiteri y'ubuzima yanze kugira ibisobanuro atanga bijyanye n'impamvu z'iri hagarikwa ry'abavuzi gakondo mu kumurika ibyo bakora mu imurikagurisha rya 2016.

Imibare y'abakora ubuvuzi gakondo mu Rwanda itangwa n'urugaga rwabo igaragaza ko ababukora basaga ibihumbi 14 ariko abagera ku bihumbi 2300 akaba aribo bakora mu buryo buzwi, bagasaba ko hajyaho amategeko n'amabwiriza abagenga bakareka kujya babafatiraho ibyemezo uko bashatse uko bwije n'uko bucyeye.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd