Abanyeshuri biga muri kaminuza nkuru y'u Rwanda barinubira Mudasobwa bahawe n'ikigo cya REB,Rwanda Education Board nyuma yo kugaragara ko nyinshi muri izi mudasobwa zapfuye zitagikora.

 

By Muhire Norbert | Views : 12117 | Kuya 06-06-2016 07:34



Muri Mata,uyu mwaka wa 2016,nibwo bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza nkuru y'u Rwanda mu mashami atandukanye bahawe Mudasobwa nk'umwenda bazishyura mu rwego rwo kongera ireme ry'uburezi.

Mata 2016 _ Kamena 2016,mu gihe kitarenze amezi 2,aba banyeshuri bahawe izi Mudasobwa, benshi bararirira mu myotsi nyuma yo gusanga barapfunyikiwe ibikwangari kuko kuva bazihabwa bavuga ko zidakora nabusa.

Vicentie Nyangoma,ushinzwe ikoranabuhanga muri REB, abajijwe impamvu bahaye Mudasobwa zidakora aba banyeshuri, yabanje kuvuga ko atemeranya n'ibyo aba banyeshuri bavuga ko bahawe mudasobwa zidakora, cyakora yongeraho ko ibibazo technique bitabura ariyo mpamvu bavuganye na kampani ikorana na guverinoma y'u Rwanda mu kubaha mudasobwa bakaba bari kurebera hamwe uko izi mudasobwa zari zatanzwe, izifite ikibazo zakorwa cyangwa zigasimbuzwa.

Nyangoma akomeza avuga ko iyi kampani ariyo ishinzwe gutanga garanti y'ibikoresho byayo bityo akaba ari nayo ikwiye kwirengera iki kibazo.

kugeza magingo aya,mudasobwa zigera ku 8.000 nizo zimaze gutangwa,zigahabwa abanyeshuri ba kaminuza nkuru y'u Rwanda basanzwe bahabwa Buruse bakazishyura amadorali y'Amerika agera kuri 240 kuri Mudasobwa, aba banyeshuri bakaba batangiye kubuzanya kuzifata.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd