Nyuma yo gutangaza ko azatanga kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu bigakurikirwa no gukwirakwiza amafoto agaragaza ubwambure bwe, kuri iki cyumweru tariki ya 25 kamena 2017, abanyamakuru binenze kutamagana iharabikwa ryakorewe Diane Shima Rwigara ahubwo bamwe bakagira uruhare mu kuritiza umurindi.

 

By Ubwanditsi | Views : 26691 | Kuya 06-26-2017 19:46



Mu kiganiro “Urubuga rw’itangazamakuru” cyatambutse kuri icyi cyumweru tariki ya 25 kamena 2017 ku Isango TV kiyobowe n’umunyamakuru witwa Umuhire Valentin, kiri kunyura ku ma radiyo atandukanye harimo radiyo izuba, radiyo Ishingiro, radiyo Isangano, voice of Africa, radiyo Inkoramutima na radiyo Isango star, abanyamakuru binenze kuba ntacyo bakoze ngo bamagane iharabikwa ryakorewe Diane Shima Rwigara umwe mu bahatanira kuzayobora u Rwanda binyujijwe mu matora ateganyijwe muri kanama uyu mwaka.

Usibye Umuhire Valentin wari uyoboye iki kiganiro, cyari kirimo Ibambe Jean Paul, umunyamategeko mu rwego rw’itangazamakuru rwigenzura (RMC), Nshimiyimana Sam Gody umunyamakuru umaze igihe kirenga imyaka 20 mu itangazamakuru na Karegeya Jean Baptiste wo muri Pax Press. 

Nshimiyimana Sam Gody yagize ati: 

dukwiye kwinenga nk’abanyamakuru kuba haraharabitswe umwe mu bifuza kuba umukandida mu matora ya Perezida, hagakwirakwizwa amafoto amugaragaza yambaye ubusa ntihagire icyo inzego zibishinzwe zibikoraho, ibi nabigereranya n’igihe Ngeze Hasan yasohoraga ifoto mpimbano iharabika uwari Minisitiri w’intebe Uwiringiyimana Agathe amwerekana yambaye ubusa amabere ari ku gasozi ntihagira umukurikirana, mu gihe nyamara uwatinyukaga kugaragaza aho Renzaho Tharcisse wayoboraga umujyi wa Kigali ahagarikira abahohotera umuturage akabizira kandi ari ukuri, akajyanwa guhatwa ibibazo n’inzego z’iperereza n’umutekano”. 

Nyuma yo gushyikiriza komisiyo y’igihugu y’amatora ibyangombwa bisaba kuba umukandida mu matora ya Perezida w’u Rwanda azaba muri kanama uyu mwaka, Diane Rwigara yongeye kubazwa n’abanyamakuru ibijyanye n’amafoto yifashishijwe mu kumuharabika maze asubiza muri aya magambo: 

Ibi byakozwe hagamijwe kumparabika no kunca intege, nyamara ahubwo byanteye imbaraga kuko amafoto mpimbano nkariya atarinjye genyine ahimbirwa, gusa nagaya inzego zitandukanye harimo n’iz’abagore kuba ntacyo zakoze ngo bamagane ibi bintu bidahuye n’umuco w’igihugu ahubwo bikandagaza umwari w’u Rwanda, iri ni ihohoterwa rikwiye kwamaganwa, nyamara tuvuga ko hariho amategeko arengera abagore kandi bahohoterwa bagatinya kuvuga”.

Kuwa Gatatu tariki ya 03 Gicurasi 2017 nibwo Diane Shima Rwigara mu kiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Kigali umurwa mukuru w’u Rwanda, yatangaje kumugaragaro ko azatanga kandidatire mu matora ya Perezida w’u Rwanda azaba muri kanama uyu mwaka, nyuma y’iminsi 2, kuwa Gatanu tariki ya 05 guhera mu masaha ya mugitondo kuri za Email z’abanyamakuru hiriwe hacicikana amafoto agaragaza ubwambure bwe, ndetse na bimwe mu binyamakuru bikomeza kugenda byamamaza iyo nkuru.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd