Nyuma yo kumara igihe kigera ku mezi atatu badahembwa, abakozi bo mu Kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) bakoze imyigaragambyo bishyuza imishahara y'iki gihe cyose bamaze badahembwa.

 

By Ubwanditsi | Views : 6468 | Kuya 11-22-2016 13:10



Aba bakozi bakora ibikorwa byo kurobanura imbuto mu kigo cya RAB giherereye mu Rubirizi mu Karere ka Kicukiro bavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa, bityo bakaba basaba ko bahembwa kugira ngo babone uburyo batunga imiryango yabo.

Bamwe muri aba bakozi ba RAB baganiriye n'itangazamakuru bavuze ko bagiye bahabwa igihe bazahemberwa cyagera bakabura abakoresha aho bamwe batangiye no gusabwa kuva mu mazu babamo bitewe no kubura ayo bishyura ubukode.

Umwe muri bo yagize ati:’’baduhaye akazi bavuga ko tuzajya dukorera amafaranga igihumbi ku munsi , twagera ku minsi 15 yo guhembwa bakadutega umunsi ,twaza abo bayobozi ntitubabone’’

Undi ati: ’’Uyu munsi nabwo twaje, duhamagara rwiyemezamirimo, aravuga ngo ntakazi yaduhaye muzajye kwishyuza uwabakoresheje, mbese ugasanga ni ibibazo akatubwira ko atakiri n’Umukozi wa RAB , tukayoberwa n’umuntu turishyuza’’.

Aba bakozi bakomeza bavuga ko buri wese aza akababwira ko ikibazo cyabo kiri k'umutwe we, ariko ntabikemure, bakaba bakomeje kubura uwo bishyuza aho basaba ubuvugizi bavuga ko inzara ibamereye nabi bitewe nuko nta hantu bagifata ideni.

Umuyobozi wa RAB, Dr.Mark Cyubahiro Bagabe yavuze ko amakosa yabaye ku mukozi wa RAB ushinzwe kwishyura aba bakozi ariko ko ku wa Kane tariki 24 Ugushyingo, 2016 iki kibazo kizaba cyakemutse.

Abakozi bagera ku 150 bakorera RAB bavuga ko bishyurwa ari uko bamaze kwitabaza inzego zitandukanye ndetse ko hari n’abandi bakorera mu biro batashatse ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara nabo bemeza ko bamaze igihe badahembwa.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd