Abakora irondo bo mu murenge wa Masaka, umudugudu wa Gako  mu karere ka Kicukiro  baraye baburijemo umugambi w’abajura bashakaga kwiba mu iduka ryo mu mudugudu wa Bamporeze.Nk’uko bitangazwa na Polisi yo  mu karere ka Kicukoro,  uwitwa  Camarade Niyigena w’imyaka  30 na  Faustin Kubwimana w’imyaka 29  bafashwe n’irondo kuri uyu wa gatatu mu masaha ya  saa saba na mirongo ine z’ijoro (1:40), ubwo bageragezaga gutobora iduka ngo bibe, irondo ribagwa gitumo batarasoza umugambi wabo.

 

By Habineza Gabriel | Views : 16968 | Kuya 03-10-2016 06:09



Aba banyerondo bakaba bahise bahamagara Polisi, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Masaka.

Ushinzwe ubugenzacyaha akaba n’Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Richard Iyamuremye, yavuze ko iki ari igikorwa cyiza kigaragaza ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage muri rusange, hamwe n’abanyerondo  by’umwihariko mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo gupfumura amazu byajyaga bibaho cyane mu mazu y’ubucuruzi ariko ko  bagiye gukaza  amarondo no gufatanya n’inzego zitandukanye zaba iz’ishinzwe umutekano cyangwa iz’ibanze.

Aha akaba yongeyeho ko ibyuma by’ikoranabuhanga na za Televiziyo aribyo bikunze kwibwa abajura bamennye cyangwa batoboye amazu, akaba asaba abaturage kujya babika neza impapuro baguriyeho ibikoresho byabo kandi bagashyiraho  ibimenyetso  kugira ngo mu gihe Polisi yafashe ibintu byabo babashe kubimenya.

Yongeye  kwibutsa  ko Polisi ikorera mu mujyi wa  Kigali  yafashe televiziyo zigera ku  100 na mudasobwa 100 mu mikwabu yakozwe itandukanye ariko ba nyirazo bakaba bataraza kuzifata.

Yavuze ko ibyuma byafashwe byose  mu mujyi wa Kigali biri kuri Kigali Metropolitan Police i Remera,  akaba asaba abibwe bose ko baza kureba ko harimo ibintu byabo ariko bitwaje inyemezabuguzi nk’ikimenyetso kigaragaza ko mu by’ukuri ari ibyabo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd