Umumotari ukorera mu mujyi wa Kigali, ku itariki 15 Ugushyingo 2015, yahaye  amakuru Polisi y’u Rwanda mu karere  ka Kicukiro yatumye ifatana undi mumotari witwa  Nshimyumukiza Shafi moto  yari yibye mu mujwi wa Rubavu kuri uwo munsi nk’uko nyir’ubwite yabyivugiye. Nshimyumukiza, uri mu kigero cy’imyaka 24, akaba abarizwa mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, yavuze ko mu gitondo cy’uwo munsi yafashweho, yatiye iyo moto ifite nomero ziyiranga RC 601Z nyirayo, amubwira ko agiye hafi, maze ahita ayizana mu mujyi wa Kigali.

 

By Habineza Gabby | Views : 33894 | Kuya 11-17-2015 06:50



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko Nshimyumukiza yafatanywe na mubyara we witwa Nsenga Isaac, uri mu kigero cy’imyaka 26, bari gushaka ababatandukanyiriza ibyuma by’iyo moto, ibyo bamwe bakunze kwita 'kuyibaga'.

SP Mbabazi yavuze ko bafashwe mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba zo ku munsi uwo munsi bari gushakira mu kagari ka Kamashashi, umurenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro abayibabagira, aha akaba ari na ho mubyara we atuye.

Yagize ati:"Bagiye ahantu ha mbere, abo babibwiye barabyanga, bajya aha kabiri, na ho bigenda gutyo. Umwe mu bamotari yumvise bagenda babaririza uwabibakorera, acyeka ko baba bayibye maze ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda muri aka karere, maze ije, isanga koko bagikomeje gushakisha uwayibabagira, irabafata."

Yavuze ko aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyarugunga mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe uwo ari we wese ufite aho ahuriye n’ubwo bujura, ndetse no gushyikiriza iyo moto nyirayo.

SP Mbabazi yashimye uwo mumotari kubera yamenyesheje Polisi y’u Rwanda muri aka karere ariya makuru ku gihe, aha akaba yaragize ati:"Iyo amakuru atangiwe ku gihe, bituma icyaha gikumirwa, naho mu gihe cyabaye cyangwa hari abategura kugikora,  bituma bafatwa vuba."

Yagiriye inama abafite akaboko karekare kubireka ahubwo bagakora kugira ngo biteze imbere n’imiryango yabo aho gutega amaramuko n’amakiriro ku kwiba cyangwa ku yindi migirire iyo ari yo yose inyuranyije n’amategeko.

Yasabye abaturage muri rusange kwirinda igikorwa icyo ari cyo cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagakomeza guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abagikoze cyangwa abategura kugikora.

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd