Ku munsi wa kabiri wa shampiyona  y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere, ikipe ya Police FC yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0. Umukino wabereye ku kibuga cya Kicukiro kuwa kabiri tariki ya 22 Nzeri. Igitego cya mbere cya Police Fc cyabonetse ku munota wa 3 w’umukino kikaba cyaratsinzwe na Ngomirakiza Hegman ku ishoti riremereye yateye mu izamu rya Bugesera FC.

 

By Ubwanditsi | Views : 11193 | Kuya 09-23-2015 04:50



Umukino waje guhagarara iminota igeze kuri itanu bitewe no kuvunika kwa Gerard Bikorimana umunyezamu wa Bugesera FC nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere. Ku munota wa 20 w’igice cya mbere rutahizamu wa Police FC Nshuti  Idesbald yari atsinze igitego cy’umutwe ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu rya Bugesera FC na Habyarimana Innocent wa Police FC.

Ku munota wa 29 Bugesera Fc yahushije igitego cyari cyabazwe ariko umunyezamu wa Police FC Mvuyekure Emery akuramo  ishoti ryari ritewe na Sibomana Hussein wa Bugesera FC. Ku munota wa 43 Police Fc yashyizemo igitego cya kabiri cya Tuyisenge Jacques ku mupira mwiza yateye mu izamu ahana ikosa Bugesera Fc yari ikoreye Habyarimana Innocent. Igice cya mbere cyarangiye ibitego 2-0 ku busa.

Igice cya kabiri kigitangira, ikipe ya Bugesera Fc yahushije igiteko ku munota wa gatanu ku mupira waciye hejuru y’izamu rya Police FC.

Ikipe ya Police FC yakomeje gusatira Bugesera  FC ku buryo byaje gutanga umusaruro ku munota wa 30 w’umukino ubwo Usengimana Danny yatsindaga igitego cya gatatu cya Police FC.

Ikipe ya Police FC yakomeje gusatira ikipe ya Bugesera FC ariko umupira uza kurangira ku ntsinzi y’ibitego bitatu bya Police FC ku busa bwa Bugesera FC.

Umutoza wa Police FC Cassa Mbungo Andre akaba yavuze ko impamvu yatsinze Bugesera FC ari uko ikipe ya Police FC ifite abakinnyi benshi kandi beza ku buryo bamwe bakina naho abandi bakaruhuka. Yakomeje avuga ko ikipe ye igomba gukoresha imbaraga nyinshi ngo kuko shampiyona itoroshye amakipe yose ameze neza.

Umukino utaha Police FC ikaba izakina na APR FC ku itariki ya 25 Nzeri 2015.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd