Nyuma yaho bamwe mu baturage batuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali bakomeje kunenga ubuyobozi bw’akarere kabo babushinja kutabakemurira ibibazo ahubwo bakabahanahana babarindagiza,biri mu byatumye aka karere kaza ku mwanya wa kabiri mu gutora OYA mu matora ya Referandumu.

 

By Ubwanditsi | Views : 135954 | Kuya 12-22-2015 12:38



Mu turere 30 tugize U Rwanda,akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa 2 mu gutora Oya mu matora ya Referandumu ku  ivugururwa ry'itegekonshinga ry'u Rwanda n'amajwi 95.89% nyuma y'akarere ka Nyarugenge kaje ku mwanya wa 1 n'amajwi 93.28%.

Umurashi.rw mbere y'aya matora ya Referandumu wanyarukiye mu karere ka Kicukiro usanga bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuga ko banenga ubuyobozi bw'akarere kabo kuba batumva ibibazo by'abaturage ahubwo bakabahoza mu nzira babasiragiza n'utwo bafite tukabashiraho kandi bidakemurwa imyaka ikirenga.

Nzabamwita Protais umwe mu basiragijwe bikabije n'abayobozi bo mu karere ka Kicukiro yatangarije Umurashi.rw ko mu mwaka wa 2011 ku itariki ya 03 z'ukwezi kwa 7 yaguze muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n'inzu n'ubuyobozi bw'akagari ka Nyakabanda mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboyi.

Nkuko inyandiko mvugo ya cyamunara ibigaragaza Nzabamwita Protais yahise yishyura kuri konti y'akarere amafaranga angana na Miliyoni 3 muri iyi cyamunara bityo kuko ariwe wari watanze igiciro kiri hejuru.

Uyu mutungo watejwe cyamunara wari uwa Kabuyenge Pascal na Mukamana Francoise bagombaga kwishyura Kayirere Marie Claire imitungo ye bari barangije mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yari ifite agaciro k'ibihumbi bisaga magana acyenda y'amanyarwanda.

Nkuko Nzabamwita Protais akomeza abisobanura,akimara kugura iyi nzu yarayivuguruye ayishyiramo sima,umuriro n'amazi,amarange,inzugi n'amadirishya y'ibyuma,ubwiherero n'ibindi.

Mu mwaka wa 2013 Protais yambuwe iyi nzu n'urukiko isubizwa umuryango wa Kabuyenge abwirwa ko akarere n'akagari byateje cyamunara mu buryo bunyuranye n'amategeko.

Kuva muri uyu mwaka wa 2013,Protais yatawe hanze,asiragira mu nkiko asaba ko yasubizwa umutungo yaguze birananirana.

Protais yagannye n' inzego z'ubuyobozi kuva ku kagari kugera ku karere asaba ko yahabwa amafaranga ye yari yarishyuye kuri konti y'akarere ndetse akanahabwa amafaranga yasanishije inzu yari yaguze nyuma akayamburwa ku makosa yakozwe n'ubuyobozi bw'akarere bufatanyije n'akagari.

Protais kuva yakwamburwa uyu mutungo,Umuyobozi w'akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage amwohereza ku munyamabanga nshingwabikorwa w'aka karere Adalbert Rukebanka ngo amwishyure nawe akamusubiza kwa Mayor,bwamwiriraho agisiragira mu nyubako y'akarere agahitamo gutaha.

      Paul Jules Ndamage umuyobozi w'akarere ka Kicukiro na Gitif Adalbert Rukebanka

Nyuma yo gukurikirana ibi bibazo by'uyu muturage,Umurashi.rw wananyarukiye mu kagari ka Busanza aho abaturage bahaturiye bavuga ko basorera ubutaka bwabo buri mwaka nyamara bakaba batemerewe kugira ibikorwa babukoreramo nko kubaka cyangwa gusana,mu gihe akarere ka Kicukiro kanatangiye kubaka umuhanda uturuka kabeza ukambukiranya Rubirizi ukagana Busanza.

Umunyamakuru wa Umurashi akaba yarageze ku Karere ka Kicukiro  kubaza ibijyanye n'iki kibazo  akahasanga Umuyobozi w'Akarere ,Paul Jules Ndamage  aho yahize amwohereza k'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere , Adalbert Rukebanka  ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo   gusa ngo ntacyo byatanze kuko   uyu muyobozi yihise asohoka mu biro bye nta kintu na kimwe avuze.

Mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2014 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga umurenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo,umuturage witwa Mukasinzi Clarisse wari wavuye mu Murenge wa Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro, na we yahawe umwanya, abaza ikibazo avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwamwirukanye mu nzu, ndetse ubuyobozi bukamuteza basaza be ngo bajye bamukubita.

Iki kibazo cya Mukasinzi Clarisse cyahise gikemurwa ako kanya na Perezida Paul Kagame

Bamwe mu baturage bo muri Kicukiro bafite ibibazo bitandukanye baribaza niba bizakemuka ari uko basuwe na Perezida Paul Kagame gusa kuko bahinduwe nk'imipira yo gukina aho abayobozi babahanahana uko bishakiye bagamije kubarindagiza.


Amazina
E-mail
Igitekerezo