Niyitegeka Saidi yatawe muri yombi n'inzego za Polisi akekwaho kwica atwikiye mu nzu Itangishaka Monique babyaranye aho yabaga mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 25851 | Kuya 10-27-2016 11:47Ku wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2016, ni bwo umugabo witwa Niyitegeka Saidi yatawe muri yombi na Polisi y'igihugu nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko ashobora kuba ariwe watwitse inzu iherereye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro aho Itangishaka Monique babyaranye yari acumbitse.

Mu kiganiro twagiranye na Meme, mubyara wa nyakwigendera  Itangishaka Monique, yavuze ko  inzu Itangishaka yari atuyemo yahiye ahagana sa munani z’ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2016.

Meme yagize ati :" yatwikiwe mu nzu kuwa mbere ahagana isa munani z'ijoro, yari munzu ari kumwe n'umukozi we w'umukobwa kugera ubu nawe urembeye ahakirirwa indembe muri CHK, ukekwa yarafashwe ari kuri sitasiyo ya Polisi i Gikondo ni umugabo babyaranye ariko batabanaga kuko n'umwana wabo yari afitwe na se".

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Hitayezu Emmanuel yabwiye itangazamakuru ko uwo Niyitegeka Saidi yatawe muri yombi aho acyekwaho gutwika inzu yari ituwemo n’umugore babyaranye.

Spt Hitayezu Emmanuel yagize ati “ Tukimara kumenya ko hari inzu yahiye byabaye ngombwa ko Polisi ihita ijyayo isanga koko yahiye, ariko noneho duhabwa amakuru y’uko harimo abantu babiri barimo Itangishaka n’umukozi we ku buryo ako kanya byadusabye guhita tujya kuri CHUK aho barwariye dusanga bamerewe nabi.”

Itangishaka Monique yaguye mu bitaro bya CHUK ahagana mu ma sa yine ku munsi w'ejo, ku wa gatatu tariki ya 26 ukwakira 2016, umukozi we akaba ariho akirwariye bikomeye ahakirirwa indembe.

Spt Hitayezu yongeyeho ko polisi yahise itangira iperereza ita muri yombi Niyitegeka Saidi bitewe n’amakuru atandukanye yari yahawe agaragaza ko ariwe ushobora kuba yaratwitse iriya nzu yari icumbitsemo Itangishaka Monique babyaranye.

Niyitegeka Saidi aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umurambo wa Itangishaka Monique wari umu decarara muri Magerwa, watwikiwe munzu ugiye gushyingurwa i kamonyi iwabo ku ivuko.

        Itangishaka Monique watwitswe


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 
Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd