Abaturage batuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali bakomeje guhura n'ibibazo bitandukanye, barashinja ubuyobozi bw'akarere kabo kubatererana no kugira uruhare mu karengane bakomeje kugirirwa. 

 

By Ubwanditsi | Views : 13608 | Kuya 06-09-2016 12:05



Kanombe : Abatuye mu nkengero z'ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali bambuwe uburenganzira ku mitungo yabo

Hashize igihe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali I Kanombe hatangiye imirimo yo gusana no kwagura ikibuga.

Abaturage batuye mu nkengero z’icyi kibuga bararira ayo kwarika nyuma yo kuba hashize amezi n’amezi babariwe imitungo yabo bakizezwa ingurane maze bakabuzwa gusana,kubaka,kugurisha cyangwa kugira ikindi kibyara inyungu bahakorera bizezwa ko bagiye kwishyurwa ,none amaso yaheze mu kirere,bamwe batangira gukena no kwicwa n’inzara ubuyobozi burebera kandi ubuyobozi bubasoresha iyi mitungo bamburiwe uburenganzira.

http://umurashi.rw/isomero/kicukiro--abaturage-basoreshwa-imitungo-bamburiwe-uburenganzira 

Gahanga : Ahabaruwe kubakwa Stade,Abaturage bimwe ingurane cyangwa uburenganzira ahubwo bakwa imisoro 

Hashize igihe kinini Abatuye i Gahanga ahateganyijwe kuzubakwa stade babaruriwe imitungo yabo, babuzwa kugira ikindi bahakorera,bemererwa ingurane ariko kugera magingo aya benshi bavuga ko batishyuwe ahubwo bakaba basoreshwa ubutaka bamburiwe uburenganzira. 

Busanza : Abatuye mu kagari ka Busanza basorera ubutaka bamburiwe uburenganzira

Mu kagari ka Busanza mu karere ka Kicukiro, abaturage bahaturiye bavuga ko basorera ubutaka bwabo buri mwaka nyamara bakaba batemerewe kugira ibikorwa babukoreramo nko kubaka cyangwa gusana.

Nyakabanda : Amaze imyaka 5 asiragizwa n'ubuyobozi bw'akarere ka Kicukiro kamugurishije inzu akaza kuyamburwa

Uwitwa Nzabamwita Protais utuye mu kagari ka Nyakabanda amaze imyaka 5 asiragizwa n'ubuyobozi bw'akarere ka Kicukiro nyuma y'uko kamugurishije inzu muri cyamunara kanyuranyije n'amategeko karenzeho ubwako akaza kuyamburwa n'urukiko maze akarere kakamwima amafaranga yagahaye ayigura muri cyamunara ndetse n'ayo yayisanishije. magingo aya uyu muturage yabuze iyo aba,yirirwa asiragira mu buyobozi.

http://umurashi.rw/isomero/kicukiro--abayobozi-bamp039akarere-bahinduye-abaturage-nkamp039imipira-ya-biyari

Nubwo nta mezi arenze 4 ashize, Dr.Jeanne Nyirahabimana atorewe kuyobora akarere ka Kicukiro nka Mayor, afatanyije n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'aka karere ka Kicukiro Adalbert Rukebanka ukamazemo igihe kuri uyu mwanya barashinjwa n'abaturage kutumva ibibazo byabo ahubwo bakabatererana,aba bayobozi akaba ari n'ikibazo gikomeye kugirango bitabe itangazamakuru cyangwa ngo barihe umwanya wo kugira ibyo basobanura ku bibazo by'abaturage.

       Mayor Dr.Jeanne Nyirahabimana na Gitif Adalbert Rukebanka


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd