Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali barashinja abayobozi b'akarere kabo kubasiragiza babahererekanya nk'abakina umukino wa Biyari bagasazira mu nzira amafaranga yabo ahashirira kandi ibibazo byabo ntibikemuke.

 

By Muhire Norbert | Views : 21084 | Kuya 12-16-2015 22:40



Nzabamwita Protais umwe mu basiragijwe bikabije n'abayobozi bo mu karere ka Kicukiro yatangarije Umurashi.rw ko mu mwaka wa 2011 ku itariki ya 03 z'ukwezi kwa 7 yaguze muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n'inzu n'ubuyobozi bw'akagari ka Nyakabanda mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboyi.

Nkuko inyandiko mvugo ya cyamunara ibigaragaza Nzabamwita Protais yahise yishyura kuri konti y'akarere amafaranga angana na Miliyoni 3 muri iyi cyamunara bityo kuko ariwe wari watanze igiciro kiri hejuru.

Uyu mutungo watejwe cyamunara wari uwa Kabuyenge Pascal na Mukamana Francoise bagombaga kwishyura Kayirere Marie Claire imitungo ye bari barangije mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yari ifite agaciro k'ibihumbi bisaga magana acyenda y'amanyarwanda.

Nkuko Nzabamwita Protais akomeza abisobanura,akimara kugura iyi nzu yarayivuguruye ayishyiramo sima,umuriro n'amazi,amarange,inzugi n'amadirishya y'ibyuma,ubwiherero n'ibindi.

Mu mwaka wa 2013 Protais yambuwe iyi nzu n'urukiko isubizwa umuryango wa Kabuyenge abwirwa ko akarere n'akagari byateje cyamunara mu buryo bunyuranye n'amategeko.

Kuva muri uyu mwaka wa 2013,Protais yatawe hanze,asiragira mu nkiko asaba ko yasubizwa umutungo yaguze birananirana.

Protais yagannye n' inzego z'ubuyobozi kuva ku kagari kugera ku karere asaba ko yahabwa amafaranga ye yari yarishyuye kuri konti y'akarere ndetse akanahabwa amafaranga yasanishije inzu yari yaguze nyuma akayamburwa ku makosa yakozwe n'ubuyobozi bw'akarere bufatanyije n'akagari.

Protais kuva yakwamburwa uyu mutungo,Umuyobozi w'akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage amwohereza ku munyamabanga nshingwabikorwa w'aka karere Adalbert Rukebanka ngo amwishyure nawe akamusubiza kwa Mayor,bwamwiriraho agisiragira mu nyubako y'akarere agahitamo gutaha.

                          Umuyobozi w'akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage

       Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Kicukiro Adalbert Rukebanka

Nyuma yo gukurikirana ibi bibazo by'uyu muturage,Umurashi.rw wananyarukiye mu kagari ka Busanza aho abaturage bahaturiye bavuga ko basorera ubutaka bwabo buri mwaka nyamara bakaba batemerewe kugira ibikorwa babukoreramo nko kubaka cyangwa gusana,mu gihe akarere ka Kicukiro kanatangiye kubaka umuhanda uturuka kabeza ukambukiranya Rubirizi ukagana Busanza.

Umunyamakuru wa Umurashi akaba yarageze ku Karere ka Kicukiro  kubaza ibijyanye n'iki kibazo  akahasanga Umuyobozi w'Akarere ,Paul Jules Ndamage  aho yahize amwohereza k'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere , Adalbert Rukebanka  ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo   gusa ngo ntacyo byatanze kuko   uyu muyobozi yihise asohoka mu biro bye nta kintu na kimwe avuze.

Mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2014 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga umurenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo,umuturage witwa Mukasinzi Clarisse wari wavuye mu Murenge wa Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro, na we yahawe umwanya, abaza ikibazo avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwamwirukanye mu nzu, ndetse ubuyobozi bukamuteza basaza be ngo bajye bamukubita.

        Mukasinzi Clarisse asubizwa imitungo ye na Perezida Kagame muri 2014

Bamwe mu baturage bo muri Kicukiro bafite ibibazo bitandukanye baribaza niba bizakemuka ari uko basuwe na Perezida Paul Kagame gusa kuko bahinduwe nk'imipira yo gukina aho abayobozi babahanahana uko bishakiye bagamije kubarindagiza.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd