Abaturage batuye mu nkengero z’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe baratangaza ko basoreshwa imitungo yabo bamburiwe uburenganzira bwo gusana,kubaka cyangwa kugurisha babwirwa ko hagiye kwagurirwa imirimo y’ikibuga cy’indege.

 

By Ubwanditsi | Views : 8652 | Kuya 05-19-2016 06:42



Hashize igihe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali I Kanombe hatangiye imirimo yo gusana no kwagura ikibuga.

Abaturage batuye mu nkengero z’icyi kibuga baratangaza ko amezi n’amezi yirenze babariwe imitungo yabo bakabuzwa gusana,kubaka,kugurisha cyangwa kugira ikindi kibyara inyungu bahakorera bizezwa ko bagiye kwishyurwa ,none amaso yaheze mu kirera,bamwe batangira gukena no kwicwa n’inzara.

Aba baturage bavuga ko mu gihe cy’imvura iherutse kugwa ari nyinshi ,amazu yabo yangiritse ariko magingo aya bakaba batemerewe no kuyasana.,n’agahinda kenshi bagira bati:”nubwo twabujijwe uburenganzira kuri iyi mitungo yacu,tuyakirwa imisoro”.

Dr.Jeanne Nyirahabimana,umuyobozi w’akarere ka Kicukiro,abajijwe iby’iki kibazo,yagize ati:”iki kibazo turakizi ariko kiragoye kukibonera igisubizo kuko bisaba amafaranga menshi”.

Dr.Jeanne yongeyeho ko bavuganye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za Gicivili,RCA,bemeranya ko mu ngengo y’imari 2016/2017 hazaba harimo amafaranga y’ingurane z’imitungo y’aba baturage.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd