Nyuma y’uko komisiyo ishinzwe amatora mu gihugu cya Kenya itangaje ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 kanama, maze Uhuru Kenyatta akaza imbere ya Raila Odinga, uyu mugabo yanze kwemera ibyavuye mu matora ashinja iyi komisiyo itekinika ry’amajwi.

 

By Umutoni Solange | Views : 1890 | Kuya 08-09-2017 10:25



Imibare yatangajwe na komisiyo y’amatora mu gihugu cya Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 kanama 2017 ahagana isa moya za mugitondo ku isaha ngengamasaha, igaragaza ko Uhuru Kenyatta ariwe uri hejuru n’amajwi 54,57% by’abatoye, mu gihe amajwi agera kuri 44,58% yegukanwe na Raila Odinga, aya akaba ari amajwi yabonetse mu byumba  by’itora bigera kuri 90%.

Raila Odinga yahise yamagana amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya agaragaza ko Uhuru Kenyatta ariwe uri inyuma bityo ko amajwi yatangajwe ari amahimbano.

Umunyamategeko wa Raila Odinga, James Orengo, yavuze ko basabye Komisiyo y’amatora kugaragaza amajwi yo kuri site z’itora ndetse n’ayo ku rwego rw’akarere ariko bikaba bitarakorwa.

Komisiyo y’amatora muri Kenya yemereye abakandida bose kubaha amajwi yo kuri site z’itora n’impapuro abaturage batoreyeho ariko ntabwo bemerewe guhabwa ayahurijwe ku turere.

James Orengo, umunyamategeko wa Raila Odinga, yavuze ko abaturage badakwiye kwizera amajwi ari gutangazwa na Komisiyo y’amatora aho yagize ati:

Birababaje nyuma y’igihe kingana gutya kuba Komisiyo y’amatora ishaka gukora uburiganya nk’ubu, abanya Kenya bakwiye kwanga aya majwi, twe turabona ko aya majwi nta gaciro afite kuko komisiyo itari kugaragaza ibimenyetso by’uko ariyo.”

Nubwo Komisiyo y’amatora muri Kenya ivuga ko yo ifite ibimenyetso ntiri kubishyira ahagaragara.

Uhuru Kenyatta wari usanzwe ariwe Perezida w’igihugu aturuka mu ishyaka “Jubilee Party” mu gihe uwo bahanganye Raila Odinga ari umukandida w’ishyaka National Super Alliance ( Nasa ).

          Mu ishuri rya Jamuhuri, i Nairobi umupolisi yafashaga mu bikorwa by'amatora


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd