Umurezi wo mu rwunge rw’amashuri rwa Kabare ruri mu Karere ka Ngoma witwa Mahirwe Didier afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukarange mu karere  ka Kayonza aho akurikiranyweho icyaha cyo gukora indangamanota z’umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye z’inyiganano maze akaziguzisha abaje kuzimukoreshaho.

 

By Ubwanditsi | Views : 11214 | Kuya 10-03-2015 05:12



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iBurasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yasobanuye ko Mahirwe yafatiwe mu kagari ka Karambi ko mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza, ahagana saa munani zo ku gicamunsi cyo ku itariki 30 Nzeri 2015.

IP Kayigi yavuze ko indangamanota Mahirwe yiganaga ari iz’ishuri ryitwa Gabiro High School riherereye mu karere ka Gatsibo, akaba mu byo yiganaga  harimo kashe n’umukono biboneka ku ndangamanota y’umwimerere y’iri shuri.

Yagize ati:"Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza imaze kubona amakuru ko uriya mugabo yigana kandi akagurisha indangamanota za kiriya kigo cy’ishuri, yambitse  abapolisi babiri imyenda isanzwe maze bajya kuzimukoreshaho."

Yakomeje agira ati:"Nk’uko  yari asanzwe abigenza no ku bandi bazaga kuzimukoreshaho, buri umwe muri abo bapolisi bari biyoberanyije baje nk’abakiriya,umwe akaba  yaramusabye ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda.  Uyu mugabo akaba yaravuze ko yafataga igihumbi kimwe muri ibyo bitatu yabaga yatse umuntu uje kuyimukoreshaho ibindi bihumbi bibiri bisigaye akabiha abandi bantu bakoranaga nawe ."

IP Kayigi yasobanuye ko Mahirwe amaze kuzikorera bariya bapolisi bombi bari biyoberanyije kugira ngo bamufatire mu cyuho kandi amaze no kuzibaha, yahise atabwa muri yombi  ndetse nyuma aza kuvuga  ko mu minsi ibiri yabanjirije umunsi yafashweho yari yakoreye ndetse anagurisha abandi bantu batandatu bene izo ndangamanota z’inyiganano."

Yagize ati:"Injijuke zikwiye kugira uruhare mu kurwanya ibyaha aho kubikora cyangwa kubigiramo uruhare nk’uko uriya  murezi yabigenje. "

IP Kayigi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo abafatanyaga na Mahirwe gukora iki cyaha bafatwe.

Yagiriye inama abaturage muri rusange yo kwirinda ibyaha aho biva bikagera kandi  abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’ababikora cyangwa abategura kubikora.

Aramutse ahamwe n’icyaha, Mahirwe yahanishwa ingingo ya 609  y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd