Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza, ku itariki 5 Ugushyingo 2015 yafashe ibiro 400 by’urumogi byari bitwawe mu modoka ifite nomero za purake RAB 448P.

 

By Ubwanditsi | Views : 14028 | Kuya 11-07-2015 05:56



Asobanura uko rwafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:" Hatanzwe amakuru ko iyo modoka iri kuva mu karere ka Kirehe yerekeza i Kigali, kandi ko ipakiwemo urumogi. Abantu batatu bari bayirimo bageze mu mujyi wa Rwamagana, Polisi y’aho yarabahagaritse, ariko aho guhagarara, bahindukiza iyo modoka barimo, basubira inyuma. Yahise ibakurikira, maze bageze mu murenge  wa Mukarange, mu karere ka Kayonza, kubera ubwoba ko bagiye gufatwa, bayigusha mu muyoboro w’umuhanda ucamo amazi, bayivamo, bariruka."

IP Kayigi yavuze ko iyo modoka n’urwo rumogi biri kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukarange, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abari bayirutwayemo ndetse n’abandi bafire uruhare muri kiriya cyaha.

Yibukije ko kunywa, gucuruza no gukwirakwiza urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, kubishoramo amafaranga ari ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa kandi uhamwe n’ibyo byaha akaba afungwa no gucibwa ihazabu.

Yagize ati:"Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa. Aba imbata yabyo ntakora, ahubwo ibyakamuteje imbere n’umuryango we abipfusha ubusa agura ibintu nk’ibyo bitemewe n’amategeko kandi bifite izindi ngaruka mbi." 

IP Kayigi yasobanuye ko ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, urugomo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge.

Yongeyeho ko bishobora gutuma kandi abantu bishora mu busambanyi, kandi ko ingaruka zabwo harimo gutwara inda zitateganyijwe zituma urubyiruko, by’umwihariko , ruva mu ishuri , kwirukanwa mu miryango kuri bamwe muri rwo, ipfunwe, ubuzererezi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina .

Yagize ati:"Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, akaba ari yo mpamvu akora biriya byaha ndetse n’ibindi, kandi ibikorwa bye bikaba bihungabanya ituze rya rubanda. K’ubw’iyo mpamvu, buri wese akwiye kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza, kandi agaha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’ababikora."

 Yashoje akangurira abatwara ibinyabiziga kureka uriya muco mubi wo gutwara ibiyobyabwenge bitandukanye nk’urumogi na kanyanga,m aboneraho kubibutsa ko Polisi y’u Rwanda iri maso, ko itazahwema gufata ababyishoramo. Yasabye kandi abaturage kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi abasaba kujya baha amakuru Polisi y’u Rwanda yatuma gikimirwa cyangwa yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd