Musaniwabo Josianne w’imyaka isaga 70 y’amavuko, umukecuru w’incike utanishoboye utuye mu mudugudu wa kabarima mu kagari ka nkomba, mu murenge wa Ruramira, yahawe ihene n’ubuyobozi bw’uyu murenge nawe ubwe atagira aho aba.

 

By Muhire Norbert | Views : 5985 | Kuya 03-10-2017 12:59



Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, muri uyu mwaka tariki ya 08 Werurwe, mu karere ka Kayonza wabereye mu murenge wa Ruramira, ari nabwo ubuyobozi bw’uyu murenge mu rwego rwo kuremera abatishoboye, bwashyikirije Musaniwabo Josianne ihene. 

Musaniwabo Josianne utarishimiye itungo yagabiwe, yavuze ko aryemeye kuko barimuhaye ariko afite ikibazo cyaho arijyana kuko nawe ubwe adafite aho aba. 

Musaniwabo Josianne yagize ati : 

Barayingabiye ihene ariko nyemeye uko bayimpaye kuko ntagira aho mba ngo mbone aho nyishyira n’icyo nyiha, ubwo nyine ni ukuyiruhana gutyo! Ncumbikiwe n’umugore witwa Maria mu kantu kakumba, muha umubyizi wa buri wa gatandatu, none nabyo bimaze kunanira, abana bange bose barashize baguye I Bugesera mu gihe cya Jenoside”. 

Musaniwabo avuga ko ubwo abadepite basuraga umurenge wabo, yabasabye inyubako bakayimwemerera bakabwira umuyobozi w’umurenge ko yamukemurira ikibazo, ariko magingo aya akaba atarayihabwa kandi n’abo bandikiwe rimwe ngo bage bahabwa inkunga y’ingoboka nk’abakuze, ubu barafata amafaranga, we ntayo abona. 

Musaniwabo avuga ko ubuyobozi bumushuka ngo afunguze konti bayamushyirireho akirirwa asiragira, kugera nanubu akaba atarayabona.

Mukahigiro Agnès umuturanyi wa Musaniwabo, ashimangira ko koko uyu mukecuru atishoboye akaba acumbitse atunzwe n’imboga asoroma hirya no hino ku gasozi akajya kuzigurisha, imibereho ye ikaba ari mibi kandi ubuyobozi bumutererana butamuha umwanya n’agaciro. 

Nkundibiza Diogène, umuyobozi w’umudugudu Musaniwabo atuyemo, yemera ko koko ntaho agira aba, acumbitse kandi amaze imyaka myinshi kuko yabyirutse ariko amubona, ariko bakaba baratangiye ubuvugizi nk’umudugudu ngo ahabwe ubufasha.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Jean Damascène Harerimana yabwiye umurashi.rw ko atari yagize amahirwe yo kumenya ko Musaniwabo afite icyo kibazo, ariko agiye kuganira n’ubuyobozi bumwegereye , umudugudu, akagari n’umurenge, kugirango niba koko adafite aho aba bashake uko bamwunganira akagira aho ataha n’itungo rye kuko ari uburenganzira bwe. 

Harerimana yagize ati :

Aya makuru mumpaye ni mashyashya, ariko ngiye kubikurikirana ahabwe ubufasha bushoboka, duhari kugirango dufashe umuturage kubaho neza. Aho tumenyeye ikibazo tugiye kuganira n’abaturanyi n’ubuyobozi kugirango niba n’itungo rye umucumbikiye atamwakirana naryo tube turiragije”.

       Mu birori byo kwizihiza umunsi w'umugore, Musaniwabo Josianne yahawe ihene

      Musaniwabo Josianne yahawe ihene n'umurenge wa Ruramira ntiyabyishimira

Mukahigiro Agnès umuturanyi wa Musaniwabo, ashimangira ko koko uyu mukecuru atishoboye

Nkundibiza Diogène, umuyobozi w’umudugudu Musaniwabo atuyemo, yemera ko koko ntaho agira aba

Jean Damascène Harerimana vs mayor ushinzwe imibereho ntiyari azi ikibazo cy'umuturage we

Ubuse barancumbikirana n'itungo ryange? banyimye n'inkunga y'ingoboka y'abakuze!"Musaniwabo"


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd