Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 08, mu karere ka Kayonza mu ntara y’iburasirazuba bw’u Rwanda, umuryango women for women international wageneye inkunga y’ibikoresho abagore ukorana nabo muri aka karere. 

 

By Muhire Norbert | Views : 5796 | Kuya 03-09-2017 11:16



Women for women international ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza n’abaturage bateguye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore byabereye ku rwego rw’akarere mu murenge wa Ruramira. 

Ibi birori byabimburiwe n’akarasisi ka ba nyampinga naba mutima w’urugo, bisusurutswa n’imbyino, imivugo, n’imikino bigaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:” munyarwandakazi komeza usigasire agaciro wahawe”, aho ubuhamya n’ubutumwa byagarukaga ku mateka yaranze umukobwa n’umugore bo hambere, uko bafatwaga, aho bakuwe n’uwahabakuye akabasubiza agaciro bari barambuwe n’intambwe bamaze kugeraho no kugeza igihugu muri rusange bafatanyije n’abagabo, ibibazo bahura nabyo n’icyakorwa ngo bikemuke. 

Inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Kayonza n’abagore bo muri aka karere baboneyeho umwanya wo guhiga imihigo yahizwe n’abagore inkumba biyemeza ko bazakomeza kuyisigasira. 

Uwimana Antoinette umuyobozi w’umuryango Women for women international mu Rwanda, yasabye abagore kwishimira intambwe bagezeho aho batinyutse kujya ahagaragara bakagaragaza impano zabo, bityo bakaba batagomba gupfusha ubusa impano zabo, bakagaragaza ibibazo bibugarije cyane cyane ihohoterwa kandi bagafatanya n’abagabo. 

Uwimana Antoinette yagize ati: 

”  iterambere ry’urugo ntirireba umugabo cyangwa umugore gusa, buri wese biramureba, twabafunguriye ikigo kigisha abagore ibijyanye n’imibereho n’ubukungu hano I Kayonza, nimukigane murebe ibikorwa bihari mubibyaze umusaruro kuko ari ibyanyu, hari isoko twabubakiye n’ibindi, turashaka ko mwibumbira mu ma koperative mugatera imbere, n’igihugu cyacu kikarushaho gutera imbere”. 

WFWI yashyikirije inkunga y’ibikoresho koperative 3 z’abagore zo mu karere ka Kayonza zikorana nayo, “koperative Rukundo Rukara” y’I Rukara yahawe imashini, “koperative Tegura” y’I Kabarondo ihabwa ibikoresho bitandukanye, naho “koperative Umurava-Rurenge” y’I Kabarondo nayo ihabwa imashini. 

Umurenge wa Ruramira waremeye imiryango 2 itishoboye, babagenera amatungo.

Depite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda akaba no mu muryango w’abanyarwandakazi bari muri iyi nteko ishingamategeko, Tengera Francisca, wari witabiriye ibi birori, yashimye ubutumwa bwatanzwe bunyujijwe mu byiciro bitandukanye, agaruka ku nsanganyamatsiko y’umunsi, avuga ko leta y’u Rwanda yakoze byinshi bigamije gusubiza umugore uburenganzira, birimo gushyiraho amategeko abarengera no kubaha imyanya mu nzego z’ubuyobozi, bityo bakaba batagomba gupfusha amahirwe bagenewe.

Mu gusoza uyu munsi mpuzamahanga w’umugore, abagore bo muri aka karere ka Kayonza bibumbiye mu makoperative atandukanye bamuritse ibyo bakora.

Muri aka karere ka Kayonza,  umuryango Women for women international umaze gufasha abagore bagera ku 3000, ubakura mu bukene no mu bwigunge.

  Abayobozi ba WFWI n'ab'akarere bitabiriye ibirori by'umunsi mpuzamahanga w'abagore

            Ibirori byabimburiwe n'akarasisi ka ba nyampinga naba mutima w'urugo

       Imbyino, ubuhamya, imivugo n'imikino byagarutse ku mateka n'intego by'umugore

                       Uwimana Antoinette umuyobozi w’umuryango WFWI mu Rwanda

Abagore basabwe kwegera ikigo "urugo women's opportunity center" bakakibyaza inyungu

                      “koperative Rukundo Rukara” y’I Rukara yahawe imashini

                  “koperative Tegura” y’I Kabarondo ihabwa ibikoresho bitandukanye

               “koperative Umurava-Rurenge” y’I Kabarondo nayo ihabwa imashini

                   Ubuyobozi bw'umurenge wa Ruramira bwaremeye abatishoboye

   Depite Tengera Francisca mu munsi mpuzamahanga w'umugore mu karere ka Kayonza

   Abagore bo mu karere ka Kayonza bibumbiye mu makoperative bamuritse ibyo bakora



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd