Mu mahugurwa yahuje abagore bibumbiye mu makoperative atandukanye yo mu karere ka Kayonza akorana n’umuryango women for women international, kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 kamena 2017, abagore bagaragaje ko kudasezerana kw’abashakanye bituma batinya inguzanyo.

 

By Umutoni Solange | Views : 3843 | Kuya 06-21-2017 01:43



Aya mahugurwa yateguwe n’umuryango Women for Women International ufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza, agamije gukangurira abagore gukorana n’ibigo by’imari, aho babanje kwigishwa imikorere n’akamaro k’amabanki.

Insanganyamatsiko y’aya mahugurwa yagiraga iti : 

Ibigo by’imari, umusingi w’iterambere ry’amakoperative”.

Aya mahugurwa yabaye kuwa kabiri tariki ya 20 kamena 2017, yitabiriwe n’abahagarariye ibigo by’imari bikorera mu karere ka Kayonza maze bafata umwanya uhagije mu gusobanurira abagore imikorere n’imikoranire n’ibigo by’imari.

Nyuma y’aya mahugurwa, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative bagaragaje imbogamizi zimwe na zimwe bahura nazo, aho bavuze ko kuri bo, kubona ingwate ari ingorabahizi, kandi bakaba badasobanukiwe imikorere n’imikoranire na BDF kugirango ibashe kubishingira. 

Indi mbogamizi iza ku isonga mu kubabangamira n’uko kudasezerana kw’abashakanye bituma abagore baba badafite uburenganzira ku mitungo yabo bashakanye bikababera ikibazo mu kubona ingwate isabwa ngo babone inguzanyo.

Kabazayirwa Gisele umuturage utuye mu murenge wa Nyamirama akarere ka Kayonza ashima intambwe bagejejweho n’umuryango women for women kuba yarabigishije byinshi birimo ububoshyi, ubuhinzi, ubworozi, kwihangira imirimo ndetse no gukorana n’ibigo by’imari bityo akaba yiteze kwiteza imbere no guteza igihugu imbere muri rusange.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama, Mukunzi Athanase, yashimye WFWI ibafasha guteza imbere abaturage bayobora,  asaba abaturage gukorana n’ibigo by’imari ndetse no kujya bizigamira kuko bidakorwa n’uwasaguye ahubwo bisaba kwizirika umukanda. 

Mukunzi yakomeje avuga ko kuba abagore bibumbiye mu matsinda binabafasha kubagezaho n’izindi gahunda za leta zirimo na gahunda y’amatora ateganyijwe muri kanama uyu mwaka.

Aya mahugurwa y’umusi 1 yitabiriwe n’abagore basaga 300 bibumbiye mu matsinda y’abagore bo mu karere ka Kayonza.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd