Abagore n’abagabo bagera kuri 75 bo mu karere ka Kayonza baturuka mu mirenya ya Nyamirama na Mukarange, kuri uyu wa kane tariki ya 17 kanama 2017, bahawe ikiganiro n’umuryango WFWI, ku bijyanye n’ihohoterwa no kuryirinda.

 

By Umutoni Solange | Views : 2163 | Kuya 08-17-2017 16:26



Mu kigo “Urugo Opportunity Center” cy’umuryango Women for Women International giherereye mu karere ka Kayonza mu ntara y’iburasirazuba, kuri uyu wa kane tariki ya 17 kanama 2017, abagore n’abagabo bagera kuri 75 bahawe ikiganiro ku bijyanye n’ihohoterwa.

Zigirumugabe Theophile , umukozi wa RWAMREC ( Rwanda Men’s Resource Centre) mu kiganiro yatanze kibanze mu gusobanuro ihohoterwa, yavuze ko rigabanyijemo ibyiciro bigera kuri 4, harimo ihohoterwa rikomeretsa umubiri, irikorerwa ku myanya ndangagitsina, irishingiye k’umutungo n’ihohoterwa rishengura umutima.

                                Zigirumugabe Theophile , umukozi wa RWAMREC

Zigirumugabe yavuze ko iyo ihohoterwa ryageze mu rugo rituma nta terambere rishobora kugerwaho mu rugo kandi bikagira n’ingaruka ku gihugu muri rusange bityo ingo zikaba zisabwa kwirinda ihohoterwa.

Umuryango wa Rudakanganwa Patrick na Mukamana Eriberata, utuye mu mudugudu w’akarugangare mu kagari ka Mburabuturo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza washimye inyigisho bahabwa n’umuryango wfwi, kuko byatumye bahindura imyumvire yatumaga bahora mu makimbirane, none kuri ubu bakaba babanye mu mahoro.

                                         Rudakanganwa Patrick na Mukamana Eriberata

Ikigo “Urugo Opportunity Center” giherereye mu karere ka Kayonza gifasha mu kwegeranya abagore n’abagabo bakigishwa kuzamura imyumvire yabo bakangurirwa ubufatanye, kwita ku miryango yabo, iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd