Mu gihe habura igihe gito ngo uturere twese imihigo,ubuyobozi bushya bw’akarere ka Kayonza buratangaza ko ubufatanye mu nzego zose no kwihutisha ibikorwa ariyo nzira izabafasha mu kwesa imihigo.

 

By Muhire Norbert | Views : 10962 | Kuya 04-04-2016 09:01



Nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe ubukungu UWIBAMBE Consolée, mu bikorwa byose bahize bijyanye n’ubuhinzi,ubworozi,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,ubukerarugendo no gufasha abaturage kugera ku mibereho myiza,  bamaze kugera ku kigero gishimishije.

UWIBAMBE Consolée  avuga ko ubufatanye mu nzego zose harimo kwegera abaturage bakaganira nabo, ,gukorana n’inzego zibahagarariye nk’inama njyanama,gukorana naba rwiyemezamirimo,gukorana n’itangazamakuru no kunoza servisi aribyo byabafashije kugera kukigero gishimishije bagezeho bikazanabafasha kwesa imihigo.

Uyu muyobozi ashimangira ko batatorewe kwicara mu biro,igihe kinini bagomba kubana n’abaturage kubera ko aribo bashinzwe,bamaze kubasura kenshi,bagiye mu bukangurambaga mu gihembwe cy’ihinga B,bagerageje gusura imirenge 10 kuri 12,basabye abacamanza kwihutisha imanza basanga abaturage aho batuye,bacira imanza aho ibyaha byabereye.

Imihigo akarere ka Kayonza kasinye kayiteguranye n’abaturage ishyirwa ahagaragarira buri wese kuva ku mudugudu kugera ku karere ,barisuzuma kenshi bakareba aho bageze bagashyira imbaraga muho bakibona hari inyuma .



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd