Abagore bagera kuri 30 baturuka mu turere twa Kayonza, Rwamagana, Gasabo, Kicukiro, Muhanga na Nyaruguru, kuwa gatanu, nyuma y’amahugurwa y’iminsi 5 bamaze bahugurwa n’umuryango Women for Women International, wabashyikirije amagare 30 azabafasha kwihutisha no kugeza kure ubumenyi bahawe muri bagenzi babo.

 

By Muhire Norbert | Views : 8379 | Kuya 08-29-2016 16:54



Aba bagore uko ari 30 bari bamaze iminsi 5 bahugurwa n’umuryango Women for Women International mu kigo Urugo Women’s Opportunity Center giherereye mu karere ka Kayonza mu ntara y’iburasirazuba, batoranyijwe mu bahuguwe n’uyu muryango kubera uruhare bagaragaza mu gufasha bagenzi babo kubigisha uko bagera ku iterambere.

Ubwo basozaga aya mahugurwa kuwa gatanu tariki ya 26 kanama 2016, aba bagore batangaje ko bagiye kwigisha bagenzi babo basize hirya no hino mu turere baturukamo, bakazabafasha mu kumenya no kwitabira ibikorwa by’iterambere, kwibumbira mu makoperative bakanakorana n’ibigo by’imari hamwe no kubashishikariza kurushaho kwitabira gahunda za leta.

Florida Muhongerwa n’ibyishimo byinshi nyuma yo guhabwa igare, yavuze ko rizamworohereza kugera kure kandi vuba mu kujya gusangiza bagenzi be ubumenyi yungutse, bikazabafasha kwiteza imbere no guteza igihugu muri rusange imbere.

Antoinette Uwimana, umuyobozi w’umuryango Women for Women International ku rwego rw’igihugu, yashimye ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bubaba inyuma mu gufasha abaturage mu bikorwa bibateza imbere.

Uwimana yavuze ko ntawigisha ibyo adafite, bityo ko ubumenyi bungutse bagomba kubusangiza abandi.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, yashimye gahunda z’umuryango  Women for Women International zigamije kuzamura imibereho myiza n’ubukungu by’umuturage kuko ariyo ntego y’igihugu, yizeza uyu muryango gukomeza kuwuba hafi mu gufatanya mu iterambere ry’abaturage.

Muri uyu muhango wo gushyikiriza abagore 30 amagare 30 n’umuryango Women for Women International, banahawe impamyabushobozi zigaragaza ibyo bungukiye muri aya mahugurwa, urangwa n’imyino n’imivugo, usozwa n’ubusabane.

Uwa 1 ibumoso,Antoinette Uwimana, umuyobozi wa WfWI n'uw'akarere ka Kayonza Murenzi JC



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd