Muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu ntara ya Kasaï na Kasaï Central, abana bagera ku 200.000 bari munsi y'imyaka 5 babayeho mu mibereho mibi aho batabasha kubona abafunguro ahagije no kubona imiti ngo bitabweho kubera ikibazo cy'umutekano muke ugaragara muri iyi ntara.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 1953 | Kuya 07-20-2017 20:39



Mu gutangaza raporo yo mu mwaka hagati, docteur Patrick Matala, umuyobozi w'ibiro bya UNICEF/Kananga yavuze ko muri iki gihembwe cy'umwaka mu ntara ya Kasaï na Kasaï Central, abana bagera ku 200.000 bari munsi y'imyaka 5 babayeho mu mibereho mibi aho batabasha kubona abafunguro ahagije no kubona imiti ngo bitabweho kubera ikibazo cy'umutekano muke ugaragara muri iyi ntara.

Dr.Patrick Matala, yavuze ko ibigonderabuzima bigera ku 174, harimo 70 byo muri Kasaï n'i 104 byo muri Kasaï Central byasahuwe.

Muri uyu mwaka w'amashuri, abanyeshuri basaga 90.000, barimo 26.000 bo muri Kasaï n'i 63.983 bo muri Kasaï Central ntibigeze babona uko bajya mu ishuri.

Amashuri 354, harimo 87 yo muri Kasaï na 267 yo muri Kasaï Central, yarasahuwe amwe aranasenywa.

Iki kibazo cy'umutekano muke uvugwa muri iyi ntara ya Kasaï na Kasaï Central kimaze gutuma muri rusange abaturage bagera kuri miliyoni 1 n'ibihumbi 300 bava mu byabo.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd