Muri repubulika iharanira demokarasi ya congo mu ntara ya Kasai Central mu gace ka  Tshimbulu mu karere ka Dibaya, havumbuwe ibyobo rusange bigera ku 8 bijugunywamo abishwe.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 4431 | Kuya 03-20-2017 09:20



Ibi byobo rusange 8 byavumbuwe harimo imibiri y’abishwe, byabaye ikimenyetso cy’ubwicanyi bumaze kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017, bukorerwa mu ntara ya Kasai Central. 

Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters dukesha aya makuru, biravuga ko bacukumbuye amakuru, bakaba berekana ko hari ibyobo rusange bigera ku 8 byajugunywemo abantu muri Tshimbulu, mu karere ka Dibaya.

Umuryango w’abibumbye (ONU), wari waramenyesheje guverinoma ya repubulika iharanira demokarasi ya congo amakuru yerekeranye n’ibyobo rusange 3 biri mu byaro, byajugunywemo abantu nyuma yaho havukiye amakimbirane n’abarwanyi ba Kamuina Nsapu. 

Umwe mu baturage utuye mu gace ka Tshimbulu, yagize ati : 

«  ubu turi mu irimbi ryacukuwe n’abasirikare, ntabwo tuzi umubare w’abarishyinguyemo, mu gitondo twavuye mu ngo tugiye mu mirima yacu, mu gihe twari tugarutse, tubona amasazi atuma kandi hari umunuko, twabonye icyobo gifite metero 10 kuri 5, twabonyemo ibice by’imibiri y’abantu, nk’amaboko, amaguru, n’imibiri igaragaza ko bishwe cyera ».

Kuva umwaka wa 2017 watangira, abaturage bo muri Tshimbulu bamaze kwerekana ibyobo bigera ku 8 bijugunywamo abishwe, bakabishinja abarwanyi b’umutwe wa Kamuina Nsapu. 

Hagati y’itariki 09 na 13 gashyantare 2017, umuryango w’abibumbye washinje inzego z’umutekano kwica abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro bagera kuri 84 muri kano gace ka Tshimbulu, ndetse n’abaturage bavuga ko bahise babona ibyobo 2 bishyashya byacukuwe muri aka gace. 

Monusco yashyikirije amakuru leta ya congo Kinshasa ajyanye n’ibyobo rusange bigera ku 10, harimo 3 byo muri Tshimbulu na 7 byo muri Nkoto, bakaba bakomeje gushakisha n’ibindi, atari mu ntara ya Kasai Central gusa.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017, ahitwa Kananga, hagaragaye abasirikare benshi b’umutwe wa Kamuina Nsapu bahamagazaga ubutegetsi kugirana ubwiyunge.

              Ibice by'imibiri yashengutse mu byobo byavumbuwe muri Tshimbulu


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd