Mu mugezi wa Kasaï muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, impanuka y'ubwato yahitanye abantu bagera kuri 27 abandi basaga 54 baburirwa irengero mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 14.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 2457 | Kuya 07-16-2017 23:31



Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017, ko umubare munini w’abapfuye ari abanyeshuri bari mu nzira bajya mu biruhuko, mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi w’agace ka Idiofa, Jacques Mbila, yatangaje ko iyo mpanuka bikekwa ko yatewe no gutwara ibiro birenze ubushobozi bw’ubwo bwato bukoresha moteri nto.

Mbila yakomeje agira ati :

" Gutwara ibiro byinshi no kuba bikekwa ko ababutwara bari basinze ni impamvu zikomeye dukeka ko zatumye ubu bwato burohama".

Mu gitondo cyo kuwa Kane nibwo ubwo bwato bwahagurutse ahitwa Dibaya mu Ntara ya Kasai yo Hagati bugana ahitwa Ilebo, buza gukora impanuka bugeze hagati mu mugezi.

Uburyo bwo gutwara abantu mu nzira z’amazi ni bumwe mu bukoreshwa cyane muri Congo Kinshasa cyane ko ifite imigezi myinshi miremire, irimo uwa Congo n’uwa Kasaï.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd