Mu Karere ka Karongo mu Murenge wa Twumba  mu Kagari ka Bihumbe   hafashwe litiro 520 z’inzoga y’inkorano itujuje ubuziranenge yitwa Makokeri, bikaba bivugwa ko ikozwe n'amazi, isukari, umusemburo witwa Pakmaya, amajyani y’icyayi, n'ifu yasewe mu matafari . Izi litiro 520 za Marokeri zikimara gufatanwa abantu bane zahise zangizwa. Icyo gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’abaturage b’ako kagari.

 

By Habineza Gabby | Views : 10836 | Kuya 12-15-2015 04:55



Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Twumba, Inspector of Police (IP) Aphrodise Habiyaremye yabwiye abo baturage ko Marokeri, kimwe n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, uretse kuba bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, binamutera uburwayi butandukanye.

 Yababwiye kandi ati:"Gushora amafaranga muri ibyo binyobwa ni ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Abantu bakwiye kunywa no gucuruza ibinyobwa bidafite ingaruka mbi ku buzima."

 Na none IP Habiyaremye yabakanguriye kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, ibyo bakabikora baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe yatuma gikumirwa, kirwanywa, kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.

 Umwe muri abo baturage witwa Uwimpaye Emmanuel yagize ati:”Uwanyoye ibyo biyoga aba ameze nk’umusazi. Nta kintu na kimwe atinya. Ababinyoye usanga ari bo babangamira abandi babakubita ndetse bakora n’ibindi bikorwa bigayitse."

 Yagize kandi ati:"Simbona impamvu yo kwiyangiririza ubuzima unywa izo nzoga zishobora no gutuma akora ibyaha."

 Undi witwa Bazigira Simon yagize ati: "Nyuma y’ikiganiro twagiranye na Polisi y’u Rwanda mu karere kacu, menye ububi bwa ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge. Nzazirinda kandi ngire uruhare mu kuzirwanya."

 Yagiriye inama abaturage bagenzi be yo kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha aho biva bikagera.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd