Nyuma y’imyaka itanu,Dukundane Jean Pierre na Nyampinga Chantal bemeranyijwe uburyo bwo kuboneza urubyaro, umugabo akaba ariwe wifungisha, hagati yabo rurageretse nyuma y’uko umugore abyaranye n’undi mugabo.

 

By Muhire Norbert | Views : 43134 | Kuya 10-20-2015 13:08



Uyu muryango wa Dukundane Jean Pierre na Nyampinga Chantal ufite abana babiri,umuhungu n’umukobwa b’imyaka 13 na  9,uvugwamo amakimbirane utuye mu mudugudu wa Ndengwa,Akagari ka Kibirizi,Umurenge wa Rubengera.

Nkuko byemezwa na Dukundane Jean Pierre,ahamya ko yashyingiranwe na Nyampinga Chantal mu buryo bwemewe n’amategeko,akavuga ko nyuma y’imyaka 5 bemeranyijwe uburyo bwo kuboneza urubyaro, umugabo akaba ariwe wifungisha,umugore we Nyampinga Chantal yahisemo kubyarana n’undi mugabo witwa Habineza Damien

Nyuma y’uko Nyampinga Chantal aciye umugabo we inyuma akabyarana n’undi mugabo witwa Habineza Damien, umugabo we wambere Dukundane Jean Pierre yarabyihanganiye ahitamo kwiyandikishaho n’uyu mwana utari uwe.

Chantal Nyampinga ni ubwo yisobanura avuga ko batigeze basezerana mu buryo bwemewe n’amategeko na Dukundane Jean Pierre akaza no kumuca inyuma akabyarana n’undi mugabo yabitewe n’uko yamutotezaga akamuhoza ku nkeke,akaza guhitamo gucumbikirwa n’undi mugabo bakanabyarana.

Uyu mugabo Chantal Nyampinga avuga ko bakundanye kugeza ubwo babyaranye akisenyera urugo,Habineza Damien we avuga ko batigeze bakundana na Chantal kuko yamusanze aho yari yicumbikiye bakaryamana nk’uko baryamana n’izindi ndaya zose.

Nubwo Habineza Damien yafatanyije na Chantal akiyandikishaho umwana mu bitabo by’irangamimerere,rurageretse hagati yabo n’umugabo nyiri urugo kuko nawe yari yariyandikishijeho umwana wavukiye mu rugo rwe nubwo yari yaramaze kwifungisha bihamya ko atagombaga kongera kubyara.

Umuyobozi w’umudugudu wa Ndengwa Nungubumwe Théophile yunga uyu muryango,Chantal Nyampinga yemeye amakosa yakoze y’uburaya,bemeza ko asaba umugabo we wa mbere imbabazi akagaruka no mu rugo kuko umugabo we abishaka.

Ku kibazo cy’umwana wanditse ku bagabo babiri mu bitabo by’irangamimerere ubuyobozi bw’uyu mudugudu wa Ndengwa buvuga ko bwakigejeje mu zindi nzego zibakuriye kugirango kibonerwe umuti.

                                                   



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd