Kubera inyota yo gushaka gukorera amafaranga bakiri bato, abana b’abahungu batuye mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi, benshi bakunze guta amashuri bakigira mu mirimo y’uburobyi.

 

By Muhire Norbert | Views : 7476 | Kuya 09-29-2016 18:48



Dusengimana Jean Claude, umwana w’umuhungu utuye mu gace kegereye ikiyaga cya Kivu, mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, avuga ko kubera ikibazo cy’ubukene yavuye mu ishuri ahitamo kujya kwikorera uburobyi mu Kivu kugirango yishakire imibereho ndetse anabone amafaranga abe yakwiteza imbere.

Ndori Christopher ushinzwe irangamimerere na notariya mu murenge wa Bwishyura, yashimangiye koko ko bamwe mu bana bata amashuri bakajya mu mihanda no mu burobyi.

Ndori avuga ko nk’ubuyobozi bagerageza kubirwanya, bakora umukwabu wo kugenzura ko hari abana bari mu burobyi batarageza imyaka yo gukora,basanze mu makipe y’abarobyi harimo abana benshi barabahana ariko ubungubu byarashize usibye ko hasigaye mo bacye bananiye ababyeyi ariko iyo babafashe barabahana.

Mu bana 200 bari muri iyi mirimo batagejeje imyaka yo gukoreshwa, ubu hasigaye mo abatarenze 20 kandi na bo ni bamwe bigaga bakuze byabananira bakajya mu burobyi kubera ko basarura aho batabibye bakumva ko batahacika.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura busaba abana ko bajya mu mashuri bakiga ndetse bigatuma aribyo byanabafasha mu gukora uburobyi bw’ubunyamwuga.

Bitegetsimana Deo umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Karongi, yavuze ko hashyizweho gahunda yo gukurikirana abana b’abahungu bata amashuri, hashyirwaho amashuri y’imyuga kandi bashyiraho ingamba zo guhana abakoresha abana imirimo itandukanye nko gukora mu cyayi, mu burobyi n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Mukashema Drocella, yavuze ko impamvu zituma bata amashuri ari nyinshi ariko iy’ingenzi ari irari ryo gushaka amafaranga aho bahitamo kujya gukora uburobyi mu kiyaga cya Kivu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buri gukangurira aba bana kwiga kugirango bazabashe gukora neza ibyo bifuza bajijutse.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd