Kuba umujyi wa Karongi uri kugenda utera imbere, bigakurura urujya n’uruza rw’abantu, ni nako biri gutuma bamwe mu bakobwa, kubera ubukene no gukunda iraha, barushaho kuva mu byaro bakaza mu mujyi gukora umwuga w’uburaya.

 

By Muhire Norbert | Views : 8085 | Kuya 09-29-2016 18:45



Umujyi wa Karongi uherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ahari amahoteli menshi atandukanye, icyicaro cy’intara y’iburengerazuba, ikigo kinini gishinzwe ubucukuzi bwa Gaz Methane, ahakorera imishinga myinshi n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye. Kubera kugenda kwaguka k’uyu mujyi, ni nako n’abawutuye barushaho kugenda biyongera, bigakurura ba mukerarugendo, abakora umwuga w’uburaya na bo bakiyongera.

Kubwimana Janvière, umukobwa w’imyaka isaga 25 y’amavuko, utuye mu kagari ka Mwengo, Umurenge wa Rubengera, yavuze ko igitera kwishora mu buraya kw’abana b’abakobwa, akenshi ari ukuba badafite ubushobozi, bafite ubukene, bagashukishwa amafaranga; kubera gukunda iraha, bakemera kugurirwa utuntu nka telefoni, amasaha no gukoresherezwa umusatsi, maze bikabaviramo kwishora mu buraya.

Janvière agira inama abakobwa bagenzi be, yo gukura amaboko mu mufuka bagashaka amafaranga yabo, bakirinda ababashuka.

Ndori Ngarambe Christopher, ushinzwe irangamimerere na notariya mu murenge wa Bwishyura, yavuze ko umujyi wa Karongi urimo intara n’ibikorwa remezo byinshi bitandukanye, nk’imishinga ya gaz methane, abakora imihanda, bigatuma habaho urujya n’uruza rw’abantu benshi, benshi mu bakobwa bakava mu byaro bakaza mu mujyi kuhashaka akazi, bakabura bakishora mu buraya.

Mu rwego rwo kugabanya umubare w’abakobwa bakora uburaya mu mujyi wa Kibuye mu karere ka Karongi, Ndori Christopher, avuga ko  bashyize imbaraga mu kurwanya uburaya bigisha kandi berekana ingaruka zibuvamo, kubereka ko atari wo mwuga wo kubatunga ahubwo bashaka uko bakora kuko hari ababuvuyemo bakiteza imbere,

Christopher yongeraho ko bagerageza gukumira uburaya bigisha ndetse bakanahana ababirenzeho. 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd