Mu nama yateraniye mu karere ka Karongi kuwa kane tariki ya 14 Mutarama 2016 mu ntara y’iburengerazuba bw’u Rwanda hagamijwe gusuzumira hamwe uko hakongerwa ubwinshi n’ubwiza bw’igihingwa cy’icyayi n’ikawa,Abahinzi banenze ikigo cya NAEB kutagira igenamigambi rinoze mu bikorwa by’ubuhinzi.

 

By Muhire Norbert | Views : 10605 | Kuya 01-18-2016 08:14




Uku kutagira igenamigambi rinoze, bimwe mu byo abahinzi banenga ikigo cya NAEB, bashingira kuba hari ubwo umusaruro wabo ubura isoko ukangirika.

Rumwe mu ngero ni aho mu kwezi kwa Nzeri umwaka wa 2015, guverineri w’intara y’Iburengerazuba Mukandasira Caritas  yatabarizaga abahinzi gushakirwa isoko ry’imboga bejeje zirimo karoti, zeze ari nyinshi zigapfira ubusa abahinzi kandi hari aho zikenewe.

               Abahinzi bejeje karoti zikabapfira ubusa

Umuyobozi mukuru wa NAEB, Amb. Kayonga William yijeje abahinzi ko bagiye kujya bategurira hamwe mbere, bakareba umusaruro uzaboneka ndetse bagateganya n’isoko ryawo mbere, mu rwego rwo kwirinda ko umusaruro wazongera kujya uboneka ari mwinshi ukangirika kandi hari aho bawukeneye.

Muri iyi nama yo gusuzumira hamwe iterambere ry’ibihingwa ngengabukungu mu Ntara y’Iburengerazuba, Guverineri w’Intara, Mukandasira Caritas yasabye abahinzi kongera umusaruro w’ibihingwa mu bwiza no mu bwinshi,cyane cyane bafata neza kawa n’icyayi kuko bizanira igihugu amadevize menshi.

            Kawa n’icyayi bizanira igihugu amadevize menshi

Muri iyi nama yari yatumiwemo abahagarariye inganda n’abahinzi b’icyayi,kawa n’imbuto hanagaragajwe uko ibyo bihingwa ngengabukungu bihagaze mu Ntara n’imbogamizi zikiboneka mu iterambere ryabyo.

Zimwe mu ngamba zafashwe muri iyi nama harimo,Gufatanya ku inzego zose no guhanahana amakuru,Kongera ubumenyi,amahugurwa n’ingendoshuri mu bahinzi,Gusana ibikorwaremezo bijyanye n’ubuhinzi,Kurwanya ikoreshwa ry’abana mu mirimo y’icyayi,Gushyira imbaraga mu buhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu,gukora Inama zigamije kureba aho ibikorwa bigeze no Guherekeza abahinzi ku isoko.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd